Umuhanzi ukomoka muri Uganda ndetse akaba afite inkomoko mu Rwanda wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Levixone yasezeranye imbere y’imana n’umukunzi we Desire Luzinda.
Levixone wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana yasezeranye imbere y’imana na Desire Luzinda akarusho nuko aba bombi ari abahanzi, iby’ubukwe bwabo, bwambere bimenyekana hari taliki 27 Nyakanga 2025 ubwo berekanwaga mu rusengero rwitwa Phenero Ministries i Kampala.
Taliki 12 Kanama nibwo habaye umuhango wo gusabano gukwa wabereye aho ababyeyi ba Desire batuye mugace ka Kawanda-Katalemwa.
Nyuma y’ibyo, Levixone mu byishimo yagiye ku mbuga nkoranyambaga agira ibyo atangaza yagize ati”guhera ubu ndi uwawe nawe ni uwanjye, amagambo ntago ashobora gusobanura cg ngo agaragaze ibyishimo mfite mu mutima ubwo niteguraga kurushinga n’urukundo rw’ubuzima bwanjye”.
Levixone na Desire basezeranye imbere y’imana kuri uyu Wagatanu aho basezeranyijwe na Apostle Grace Lubega akaba umushumba mukuru w’itorero Pheneroo Ministries international, aho byabereye kuri serena Hotel Kigo.
Ibu byatumye incuti, imiryango, abavandimwe ndetse n’abafana bakunda uyu muhanzi nyuma y’ibyo hakurikiyeho kwiyakira birangiye barabyina koko.
Kuri ubu Desire Luzinda yabaye umugore wa Levixon byemewe imbere y’imana, Luzinda yamenyekanye mu ndirimbo zisanzwe gusa nyuma yaje guhindura ajya mu kuramya no guhimbaza imana, naho Levixone we yatangiye urugendo rwo kuririmba indirimbo z’imana akiri muto.
yamamaye cyane ndetse akundwa mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Turn the Replay’, ‘Chikibombe’, na ‘Mbeera’.





