• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Joshua Baraka yageze i Kigali

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 15, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Joshua Baraka yageze i Kigali
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuhanzi wo muri Uganda, Joshua Baraka, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo giteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru aho aje kwifatanya n’umwe mu ba Dj bakomeye hano,mu Rwanda Dj Pius

Joshua baraka uri mubagezweho haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yageze mu Rwanda kuri uyu wagatanu taliki 15 Kanama 2025 aho aje kwifatanya nabandi kwiziha isabukuru y’imyaka  15 Dj Pius amaze mu muziki .

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Uyu muhanzi nyuma yo kugera ku kibuga  mpuzamahanga  cy’indege cya kigali yerekanye akanyamuneze kagaragaza ibyishimo by’uko  agarutse mu Rwanda, ndetse yanavuze ko yumva ko ari iwabo avuga ko yiteguye kubaha ibyishimo ndetse nibindi byiza bakwiye.

Yagize ati: “Nishimiye kugaruka i Kigali, njya mbona urukundo no gushyigikirwa mpabwa mu Rwanda, nishimiye kuba ngarutse ku nshuro yanjye ya gatatu. Maze igihe nitegura, nkora imyitozo, ndashaka kubaha ibintu byiza cyane.”

Uyu muhanzi ufite nyina w’Umunyarwandakazi avuga ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo kuko havuka umubyeyi we.

Ndetse avuga ko hari abahanzi yifuza ko bakorana indirimbo hano mu Rwanda barimo Element, Bruce Melodie na Kivumbi king kuko abakunda cyane, akaba avuga ko bikunze yahava bakoranye indirimbo byamunyura cyane mbere yo gusubira iwabo.

Si joshua baraka gusa uzagaragara muri iki gitaramo kuko hazaba harimo abandi bahanzi nka Alyn Sano, Mike kayihura na Ruti Joel, mbere ho gato yuko uyu muhanzi aza mu Rwanda yari yabanje kunyura mu iserukiramuco rya Afro Nation 2025 aho avuga ko icyamujyanye cyari kuganira nabandi bahanzi akarebako yateza imbere umuziki we kandi byagenze neza cyane.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa  Gatandatu tariki 16 Kanama 2025 muri Kigali Universe.

Previous Post

Umukino wari kuzahuza APR FC na Pyramids FC wigijwe inyuma

Next Post

Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda ndetse no hanze yaho yakoze ubukwe bwatunguye benshi

Next Post
Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda ndetse no hanze yaho yakoze ubukwe bwatunguye benshi

Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda ndetse no hanze yaho yakoze ubukwe bwatunguye benshi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved