Umuryango w’abibumbye (UN) watangaje ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakomeje kwiyongera aho byazamutse ku kigero cya 25% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024.
Ku ikubitiro ibihugu birimo Repubulika ya Centrafrique,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,haiti, Somaliya ndetse na sudani y’Epfo nibyo byaje kumwanya wambere bivugwamo ibi byaha, ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi w’umuryango w’abibumbye(UN) Stephane Dujarric.
Stephane Dujarric yavuze ko leta zigera kuri 63 ziri kurutonde rw’inyongera bivugwa ko zaba nazo zishyirwa mu majwi ko zigira uruhare mu bikorwa by’ifatwa kungufu rishingiye ku gitsina ibi bikaba biri kwigwaho n’umuryango w’abibumbye ngo harebwe icyakorwa.
Congo mugace ka Kivu hari kuvurirwa abarenga ibihumbi 17000, bahavurirwa kubera ifatwa kungufu bakorewe mu mwaka ushize ibi bikaba bigaragara muri raporo ivuga ko byaba byaratewe n’intambara yabaga hagati y’ingabo za Congo ndetse n’inyeshyamba za M23 igihe yakazaga umurego
Gufata kungufu no gucuruza abantu mu rwego rwo kuba basambanywa ku gahato nibyo byaha bigaragara muri ibi bihugu byavuzwe haruguru




