Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje ko kuva Itorero Indangamirwa ryatangira mu myaka 15 ishize, rimaze gutororezwamo abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bagera ku 5661.
Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo hasozwa Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, cyatorejwemo urubyiruko rugera kuri 443 baba mu Rwanda no mumahanga, bari bamaze iminsi 45 bigishwa indanga gaciro zo gukunda igihugu no kucyitangira hamwe namasomi yibanze ya gisirikare.
Dr Bizimana yatangaje ko kuva iryo torero ryatangizwa mu 2008 rimaze gutanga umusaruro ufatika mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya amateka y’igihugu , kurinda ibyagezweho ndetse no kugira indangagaciro nzima.
Yagize ati: “Itorero Indangamirwa ribaye ku nshuro ya 15, rikaba rimaze gutoza abasore n’inkumi 5661. Muri uyu mwaka MINUBUMWE yavuze ko itorero ryasojwe uyu munsi rigizwe n’abakobwa 208 n’abahungu 235.”
Dr Bizimana yakomeje agira ati: “Iri torero ryagenze neza cyane, ryabaye indashyikirwa nta mwana n’umwe watorotse, uretse ko gutoroka mu Ndangamirwa nta n’ibijya bibaho rwose. Bose barangije amasomo bishimye.”
Urwo rubyiruko rwahawe amasomo ari mu ngeri 20, yatangwaga n’inzobere zatanze ubumenyi mu byiciro bitandukanye bujyanye n’indangaciro z’umuco nyarwanda, ubumenyi bwibanze mu bya gisirikare, ndetse bakaba baranatojwe imyitozo ngorora mubiri bakundishwa umuco nyarwanda ururimi rw’ikinyarwanda ,gutarama ndetse no guhiga.
Mu 2008 nibwo mu Rwamda hatangijwe iri torero indangamirwa ryitabirwaga n’urubyiruko re’abanyarwanda biga mu mahanga kugeza mu 2016.
Iri torero ryashinzwe hagamijwe kwigisha ndetse no gutoza urubyiruko amateka nyakuri y’igihugu, indanga gaciro nda kirazira , icyerekezo cy’igihugu n’uruhare rwao mu gukundanigihugu no kucyitangira.
Kuva ubwo mu 2017 burimwaka hatangiye kujya hategurwa itorero indangamirwa ku bufatanye bw’nzego zitandukanye aho iryo torero ryitabirwaga n’urubyiruko ruri hagati yimyaka 18 na 25 biga mu mahanga , mu mashuri mpuzamahanga ari mu Rwanda ,indashyikirwa ( abarangije amashuri y’isumbuye ) ndetse nabayibozi b’urubyiruko.







