Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Kuwa 3 w’ikicyumweru Yanga SC ikomoka muri Tanzania nibwo yageze mu Rwanda aho ije kwesurana na Rayon Sport ku munsi w’igikundiro uzaba ejo kuwa gatanu muri stade amahoro.
Nyuma y’uko igeze mu Rwanda kuri uyu wakane iyi kipe yasuye ahantu hatandukanye aho basuye ambasade ya Tanzania iherereye nyarutarama nyuma yo kuhava baherekejwe na komite y’ikope ya Rayon sport barangajwe imbere na perezida wayo Twagirayezu Thadee, bajya gusura Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa kigali ruherereye Gisozi.
Yanga SC yasobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo ndetse nuburyo rwagiye rwiyubaka umunsi kumunsi, ndetse iyi kipe yahise yunamira inzirakarengane ziruhukiye aho muri urwo rwibutso, ikindi ubuyobizi bwiyi kipe n’ubwa Rayon Sport bwagiranyenikiganiro na minisitiri wa Siporo i Remera.
Biteganyijwe ko amakipe yombi arasura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mudugudu wa Gasharu i Kinyinya, ndetse n’ibiganiro bitandukanye bihuza abayobozi, abatoza, abakapiteni n’itangazamakuru guhera saa Cyenda n’Igice muri Stade Amahoro.
Nyuma y’ibi byose, Young Africans SC irakorera imyitozo ku kibuga cyo hanze cya Stade Amahoro saa Kumi n’imwe z’umugoroba.





