• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gatsibo: Abantu 15 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wahumanyijwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 13, 2025
in Amakuru
0
Gatsibo: Umusore yishe Nyina wamubuzaga kurongora umugore baturanye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abaturage 15 bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wari wahumanyijwe, bane muri bo bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kiziguro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Nyagashenyi mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Aba baturage banyweye uyu mutobe ubwo bari bitabiriye ibirori by’umuturanyi wari wabatirishije umwana we, mu byo bari bateguye harimo umutobe wanyweweho na benshi bigakekwa ko wari uhumanye abandi bagakeka ko wateguranywe umwanda.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kiramuruzi, Iyakaremye Jean Pierre, yaemeje ko aba baturage bajyanywe kwa muganga nyuma yo kuribwa mu nda, bagakeka ko byatewe n’umutobe bari bwanyweye mu birori byabaye mu baturanyi.

Ati ‘‘Abaturage 15 ni bo bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kiramuruzi, bane bahita boherezwa ku bitaro bikuru bya Kiziguro kugira ngo bitabweho n’abaganga. Icyabateye mu nda ntabwo turakimenya ariko turakeka ko byatewe n’umutobe banyoye ushobora kuba wari urimo umwanda, abaganga ntabwo bari batubwira ibyo babonye ariko turakeka uwo mwanda.’’

Iyakaremye yavuze ko bakomeje gukurikirana aba baturage ariko ko kugeza ubu abenshi babonye imiti bakaba bameze neza.Yasabye abaturage kandi kugirira isuku ibyo batekamo n’ibyo banyweramo ngo kuko akenshi ariyo ntandaro y’umwanda.

Ati ‘‘Abaturage barasabwa gukoresha ibintu bifite isuku yaba mu gutegura amafunguro ndetse no mu binyobwa kuko umwanda akenshi niwo utuma banywa ku bintu bikabarya mu nda. Ikindi turabasaba kwitondera ibyo banywa n’aho babinywera.’’

Kugeza ubu abaturage 11 nibo bamaze kuva kwa muganga mu gihe abandi bane bakiri mu bitaro bya Kiziguro aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Previous Post

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wigeze no kuyobora Umujyi wa Kigali yitabye Imana

Next Post

Abasivili,Abofisiye ba RDF n’aba RCS bashinjwa muri dosiye ya APR FC batangiye kuburanishwa

Next Post
Abasivili,Abofisiye ba RDF n’aba RCS bashinjwa muri dosiye ya APR FC batangiye kuburanishwa

Abasivili,Abofisiye ba RDF n'aba RCS bashinjwa muri dosiye ya APR FC batangiye kuburanishwa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved