• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

APR yashyize umucyo ku makuru yavugaga ko Super Manager yagizwe Umuvugizi w’abafana bayo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 11, 2025
in Imikino
0
APR yashyize umucyo ku makuru yavugaga ko Super Manager yagizwe Umuvugizi w’abafana bayo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwashyize umucyo ku makuru avuga ko Gakumba Patrick uzwi nka ‘Super Manager’ yagizwe Umuvugizi w’abafana b’iyi kipe asimbuye Mugisha Frank ‘Jangwani.’

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gukwirakwizwa amakuru ahamya ko ikipe ya APR FC yaba yamaze gushyiraho umuvugizi mushya w’abafana ba yo asimbuye Jangwani ufunzwe n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Abahamya aya makuru, bavuga ko Gakumba Patrick ‘Super Manager’ usanzwe ari umuvugizi wa Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ari we wasimbuye Mugisha kuri uyu mwanya. Gusa ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwahakanye aya makuru.

Mu kiganiro kigufi yahaye UMUSEKE, Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa, yavuze ko aya makuru avuga ko Super Manager ari we muvugizi mushya w’abakunzi b’iyi kipe, atari ukuri.

Ati “Ibyo ni ibihuha.”

Ikipe y’Ingabo ikomeje gutegura umwaka w’imikino 2025/2026, aho kuri ubu iri gutegura igikorwa cyiswe ‘Inkera y’Abahizi’ aho izakina imikino mpuzamahanga ya gicuti irimo uwa Power Dynamos FC yo muri Zambia na Azam FC yo muri Tanzania.

Previous Post

Kigali: Polisi yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 25 wacuruzaga urumogi

Next Post

Uganda: Abanyeshuri bakoze imyigaragambyo bashaka kwica bagenzi babo b’abatinganyi Polisi irahagoboka

Next Post
Uganda: Abanyeshuri bakoze imyigaragambyo bashaka kwica bagenzi babo b’abatinganyi Polisi irahagoboka

Uganda: Abanyeshuri bakoze imyigaragambyo bashaka kwica bagenzi babo b'abatinganyi Polisi irahagoboka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved