Rayon Sports FC yamuritse imyambaro mishya izifashisha mu mikino yakiriye mu mwaka wa 2025/2026, yakozwe n’Ikigo Nyarwanda gikora Imideli, Kwesa Collection.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ni bwo Gikundiro yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Mu kuwumurika yifashishije abakinnyi bayo bashya, Umurundi Bigirimana Abedi, Umunye-Congo Bingi Belo, Umunya-Tunisia Mohamed Chelly, ndetse n’abakobwa b’uburanga.
Imyambaro yashyizwe hanze ni iyo gukinana ku mikino yo mu rugo. Aha Rayon Sports izajya yambara ibara ry’ubururu bwiganje mu mipira ifitemo umweru ahagana ku rutugu.
Biteganyijwe ko umwambaro wo hanze umurikwa kuri uyu wa Gatandatu saa Tatu z’ijoro naho umwambaro wa gatatu ukazatangazwa ku Cyumweru.
Rayon Sports yatangaje ko kandi iyi myambaro yose izatangira kugurishwa ku wa Mbere, saa Mbiri za mu gitondo, muri Gikundiro Shop iherereye mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali.
Buri mwaka, Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL rumaze imyaka 11 ari umuterankunga wa Rayon Sports, ruyigurira imyambaro mishya ikoresha mu mwaka w’imikino uba ukurikiyeho.
Rayon Sports iri gutegura umwaka mushya w’imikino wayo aho kuri uyu wa Gatandatu ikina umukino wa gicuti na Etincelles FC i Rubavu, guhera saa Cyenda.
Uyu mukino ni wo wa nyuma kuri iyi kipe yambarara ubururu n’umweru yitegura kwakira Young Africans SC zizacakiranira mu mukino wa gicuti uzaba kuri “Rayon Sports” muri Stade Amahoro, ku wa 15 Kanama 2025.








