• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yagiriye inama abanywa inzoga nk’abashaka kuzimara ku Isi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 8, 2025
in Amakuru
0
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yagiriye inama abanywa inzoga nk’abashaka kuzimara ku Isi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yanyujije ku rukuta rwe rwa X ubutumwa bukebura abanywa inzoga nyinshi, abibutsa kwirinda ibisindisha kuko bishobora kwangiza ubuzima.

Ubu butumwa yabutambukije ku wa 08 Kanama 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko “Inzoga zizahoraho wishaka kuzinywa nk’uwifuza kuzimara ku Isi. Irinde ibisindisha byangiza ubuzima bikanagira uruhare mu kubangamira ituze rusange.”

Ubu butumwa bwakiriwe n’abantu mu buryo butandukanye, aho benshi bagaragaje ibitekerezo byabo, bunganira Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.

Uwitwa Bwiza Sharon yavuze ko “Icyakora byo hari abantu ureba ukuntu banywa inzoga ukagira ngo inganda zigiye guhagarara gukora izindi. Tunywe mu rugero n’ejo n’umunsi icyaka ntikijya gishira.”

Muneza we yagize ati “Ibaze usinze muri uyu mugoroba ugakora ibara rituma ufungwa. Dosiye yawe yazasubukurwa ku wa mbere. Tunywe mu rugero dusigasire ituze rusange.”

Mukatete we yavuze ko yabonye ubu butumwa, maze yibuka umusinzi yabonye mu minsi ishize yananiwe kwiyuriza moto, yongeraho ngo “Tunywe mu rugero.”

Mu 2023, nibwo hatangijwe gahunda ya Tunyweless isaba abantu kunywa mu rugero.

Iyi gahunda by’umwihariko yashyizweho hagamijwe gushishikariza abari hagati y’imyaka 18-35 kunywa ibisindisha ku kigero cyo hasi kugirango babeho ubuzima bwiza.

Nubwo kuri ubu iyi gahunda ivugwa henshi mu gihugu, haracyari bamwe bayumva ukwabo bigendanye n’inyota yabo, akaba ari yo mpamvu hahoraho gahunda n’ubukangurambaga byo gukangurira abakiri bato kwita ku buzima bwabo birindi ibisindisha bishobora gushyir ubuzima bwabo mu kaga.

Previous Post

Abavoka 21 bahagaritswe

Next Post

Buri mukinnyi yatahanye inkoko! Bugesera FC yabonye umuterankunga mushya ucuruza inkoko

Next Post
Buri mukinnyi yatahanye inkoko! Bugesera FC yabonye umuterankunga mushya ucuruza inkoko

Buri mukinnyi yatahanye inkoko! Bugesera FC yabonye umuterankunga mushya ucuruza inkoko

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved