• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Gitifu w’Akagali yatawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 8, 2025
in Amakuru
0
Aba ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20 barafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu afunganywe n’abaturage babiri, bakekwaho kugurisha inka ebyiri za Girinka bari barahawe.

Uyu Gitifu w’Akagari yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, nyuma y’umunsi umwe asubije kuri konti ya Girinka amafaranga yakekwagaho kuriganya.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yavuze ko “Nyuma y’uko abaturage babiri bagurishije inka bahawe muri Girinka barafashwe bashyikirizwa RIB, bagezeyo batanga amakuru ko inka bazigurishaga bakagira amafaranga baha Gitifu ngo bazaguramo izindi nka nto, ni bwo yahamagajwe kuri RIB atinda kwitaba, nyuma yo gushaka ayo mafaranga abaturage bari baramuhaye akayasubiza kuri Konti ya Girinka ni bwo yitabye, ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko aba baturage bagifatwa na RIB bahise biyemerera ko bagurishije inka bahawe muri gahunda ya Girinka, gusa bavuga ko hari igice cy’amafaranga bahaye Gitifu w’Akagari, aho umwe yari yaramuhaye ibihumbi 150 Frw undi amuha ibihumbi 260 Frw.

Yahamije ko uyu Gitifu w’Akagari n’ubwo yari yaratinze kwitaba RIB yakomeje kwitabira akazi nk’ibisanzwe, ariko akajya agendera kure inzego zishinzwe umutekano.

Yaboneyeho gusaba abaturage bahawe inka muri Girinka kwibuka ko baba barazihawe ngo zibateze imbere, bagire aho bava n’aho bagera ndetse yibutsa abayobozi ko bakwiriye kurangwa n’indangagaciro ya bandebereho.

Kuri ubu abafashwe bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.

Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda.

Previous Post

Rusizi: Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 wafashwe yihambiriyeho ibilo bitatu by’urumogi

Next Post

Norvège yohereje mu Rwanda Gasana François ushinjwa uruhare muri Jenoside

Next Post
Norvège yohereje mu Rwanda Gasana François ushinjwa uruhare muri Jenoside

Norvège yohereje mu Rwanda Gasana François ushinjwa uruhare muri Jenoside

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved