• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Uganda: Polisi yafunze Umunyarwandakazi azira kugonga Umugabo we ku bushake akamuvuna amaguru

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 7, 2025
in Amakuru
0
Uganda: Polisi yafunze Umunyarwandakazi azira kugonga Umugabo we ku bushake akamuvuna amaguru
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi ya Uganda yemeje amakuru y’uko yataye muri yombi Teta Sandra kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala kubera ko yagonze ku bushake umugabo we Weasel ubu urwariye mu bitaro bya Nsambya.

Teta Sandra yatawe muri yombi nyuma yo kugonga inshuro eshatu umugabo we Weasel urwariye mu bitaro bya Nsambya, ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Kanama 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umwe mu bari aho byabereye yabwiye Polisi ko Teta Sandra yagonze inshuro eshatu umugabo we Weasel bituma agira imvune ku maguru yombi, ibi bikaba byabereye ku kabari kitwa Chans gaherereye Munyonyo.

Amakuru ava muri Polisi ya Kabalagala nkuko tubikesha ikinyamakuru The Independent ahamya ko Teta Sandra yemera icyaha cyo kugonga umugabo we ariko abitewe n’amakimbirane bari biriwemo.

Teta Sandra yabwiye Polisi ko Weasel yari yiriwe amutonganya ndetse amwirukanana n’abana mu rugo, uyu mugore aza kwigira inama yo kujya kurega umugabo ku babyeyi be.

Ababyeyi ba Weasel basabye Teta gutaha agasubira mu rugo, icyakora avuga ko nyuma yo gusubirayo na bwo uyu mugabo atigeze amworohera kuko yakomeje kumujujubya ari na ko amukubita.

Teta yavuze ko ku mugoroba Weasel yakije imodoka yerekeza mu kabari kitwa Chans, undi amusangayo. Nyuma yo gutangira gushwanira kuri aka kabari uyu mugore yaje gufata icyemezo cyo kwinjira mu modoka agonga umugabo we.

Mu ibazwa rye kuri Polisi, Teta Sandra yagize ati “Weasel yanyirukanye mu rugo ndi kumwe n’abana bacu, mpitamo kujya kubibwira ababyeyi be ntekereza ko bari kudufasha kubikemura. Ariko bo banyihanangirije bansaba gusubira mu rugo, tukagerageza gukemura ikibazo. Nyuma yo gusubirayo, Weasel yakomeje kuntuka no kungirira nabi, hanyuma afata imodoka ajya mu kabari, ndamukurikira. Twongeye gutongana, maze ninjira mu modoka ndamugonga.”

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yemeje ko Teta Sandra yafashwe, anatangaza ko Weasel yajyanywe mu bitaro bya Nsambya.

Yavuze ko mu iperereza ry’ibanze bamenye ko amakimbirane yabo yatangiye mu rugo ariko bagakomeza guhangana kugeza no mu kabari.

Ati “Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya bahamagaye polisi, Teta Sandra yagonze Weasel inshuro eshatu, ariko ararokoka. Abapolisi bacu bagiye kumureba ku bitaro bya Nsambya, kandi twamenyeshejwe ko ameze neza nubwo yavunitse amagufwa menshi ku kaguru kamwe.”

Teta Sandra na Weasel batangiye kubana mu 2018, kugeza ubu bafitanye abana babiri nubwo umubano wabo waranzwe n’induru za hato na hato kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda.

Icyakora muri Mata 2023 Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we ndetse muri Gicurasi 2025 Weasel yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, ndetse icyo gihe yabwiye IGIHE ko ateganya gusura kwa Sebukwe.

Previous Post

Uganda: Biravugwa ko Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel ku bushake akamuvuna amaguru

Next Post

Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kwica Mukase amukubise ifuni

Next Post
Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kwica Mukase amukubise ifuni

Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kwica Mukase amukubise ifuni

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved