• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Bwa mbere umugore yagizwe Minisitiri w’Ingabo mu Burundi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 7, 2025
in Amakuru
0
Bwa mbere umugore yagizwe Minisitiri w’Ingabo mu Burundi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida Evariste Ndayishimiye yashyizeho abagize Guverinoma, bamwe bagaruka mu buyobozi abandi barahindurwa, ibisa n’ibitunguranye umugore witwa Marie-Chantal Nijimbere yagizwe Minisitiri w’Ingabo (Umushikirangaji wo kwivuna abanzi).

Uyu mugore nta mateka y’igisirikare afite, yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo, (2020-2024), mbere yari yabaye Minisitiri w’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Pacifique Nininahazwe ukurikirana hafi politiki y’u Burundi avuga ko Minisiteri zavuye kuri 15 hasigara 13.

Marie-Chantal Nijimbere, François Havyarimana na Lyduine Baradahana ni bo ba Minisitiri batatu bagarutse muri Guverinoma yashyizweho na Perezida Ndayishimiye.

Ni ubwambere umugore yagizwe Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cy’u Burundi.

Undi wagarutse muri Guverinoma ni Lieutenant-Général Gabriel Nizigama Umupolisi wari wakuwe mu nshingano igihe kimwe na Général Alain Guillaume Bunyoni bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.

Yagizwe Minisitiri w’Umurimo no kuzigamira abakozi ba Leta.

Minitiri w’Intebe w’iyi Guverinoma ni Nestor Ntahontuye, uyu yari amaze igihe ari Minisitiri w’Ikigega cya leta.

Undi mu bikomerezwa byo muri CNDD-FDD wagizwe Miniitiri ni Maj Gen Léonidas Ndaruzaniye wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yahataniraga kuba Perezida wa Sena mu Burundi cyakora uyu mwanya wegukanwe na Lieutenant-Général Gervais Ndirakobuca.

Abagize Guverinoma nshya mu Burundi ni Nestor Ntahontuye, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’umutekano w’imbere mu gihugu, Maj Gen Léonidas Ndaruzaniye, Minisitiri w’Ingabo no kwitaho abahoze ku rugamba, Marie Chantal Nijimbere, Minisitiri w’Ubutabera, Arthemon Katihabwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Edouard Bizimana, Minisitiri w’Imari n’ikigega cya leta, Alain Ndikumana; Minisitiri w’Amabuye y’agaciro n’Ubutaka, amashanyarazi, inganda n’Uburucurizi, Dr Hassan Kibeya; Minisitiri w’Ibidukikije, Ubuhinzi n’Ubworozi, Calinie Mbarushimana; Minisitii w’Ubwubatsi, n’Ubwikorezi, Jean Claude Nzobaneza; Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi, Dr François Havyarimana; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Lyduine Baradahana; Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Lt Gen (Police) Gabriel Nizigama; Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo, Lydia Nsekera; Minisitiri w’Itangazamakuru, Gabby Bugaga.

Previous Post

Rubavu: Umuyobozi w’umudugudu yatawe muri yombi

Next Post

Ghana: Abaminisitiri babiri bitabye Imana

Next Post
Ghana: Abaminisitiri babiri bitabye Imana

Ghana: Abaminisitiri babiri bitabye Imana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved