• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 15 yarohamye mu Kivu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 5, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umwana wo mu Karere ka Nyamasheke witwa Mugisha Samuel yajyanye na bagenzi be koga mu Kiyaga cya Kivu ararohama, arapfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Munimba, Akagari ka Rugali ku wa 3 Kanama 2025, ubwo uyu mwana wo mu Kagari ka Nyakabingo yari yagiye gusura bagenzi be.

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Saa Cyenda z’igicamusi nibwo uyu mwana yarohamye. Amakuru yatanzwe n’umwana boganaga witwa Niyigena Erneste w’imyaka 13.

Inzego z’umutekano zahise zifatanya n’ubuyobozi bw’ibanze gushaka uwo mwana, umurambo we bawubona bukeye bwaho tariki 4 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvester avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Macuba na Polisi y’u Rwanda bakoranye inama n’abaturage babasaba kuba hafi y’abana babo muri iki gihe cy’ibiruhuko mu kwirinda impanuka zo mu Kiyaga cya Kivu.

Ati “Turakangurira ababyeyi kwita ku bana muri iki gihe bari mu biruhuko babarinda kujya koga mu Kivu kuko bitera impanuka zitwara ubuzima bw’abana. Abantu bakuru nabo bagirwa inama yo kwirinda kujya mu mazi y’ikiyaga cya Kivu batambaye umwenda ubarinda kurohama”.

Previous Post

Abarundi bakumiriwe kwinjira muri Amerika

Next Post

Kicukiro: Umukobwa arashinja Umugabo kumusambanya akamusiga agakingirizo mu gitsina

Next Post
Kicukiro: Umukobwa arashinja Umugabo kumusambanya akamusiga agakingirizo mu gitsina

Kicukiro: Umukobwa arashinja Umugabo kumusambanya akamusiga agakingirizo mu gitsina

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved