Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze abagabo babiri bo mu Karere ka Rutsiro bakekwaho kwica Rukeratabaro Balthasar w’imyaka 48 bakamuta ku nzira, isaba abaturage kwirinda ubusinzi.
Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye ahagana Saa Sita z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Gasasa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uru rupfu rwakomotse ku makimbirane.
Ati “Polisi ikimara kumenya amakuru yahise ijyayo isanga Rukeratabaro ku nzira yapfuye afite igikomere mu gahanga bigaraga ko ari ikintu bamukubise, iperereza ryahise ritangira hafatwa babiri bakekwa, aba bari kumwe na nyakwigendera ku kabari baratahana bagenda batongana bapfa ko mugenzi we yanze kumugurira inzoga.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane, arimo n’ayo usanga akomoka ku businzi no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.
Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.




