• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Achraf Hakimi arashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 2, 2025
in Imikino
0
Achraf Hakimi arashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Bufaransa, abashinjacyaha basabye ko umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), Achraf Hakimi agezwa imbere y’urukiko ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 24, mu mwaka wa 2023.

Ibi byatangajwe n’ibiro by’ubushinjacyaha bya Nanterre ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, aho byemeje ko dosiye y’iki kirego yashyikirijwe umucamanza ukora iperereza kugira ngo afate umwanzuro w’ahazaza h’uru rubanza. Hakimi, w’imyaka 26, ahakana ibyo aregwa.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Uyu mukinnyi ukomoka muri Maroc, bivugwa ko yahuriye n’uwo mugore kuri Instagram mu ntangiriro za 2023, maze akamutumira iwe i Paris, akoresheje taxi yamwishyuriye.

Uwo mugore avuga ko Hakimi yamusagariye mu buryo budakwiriye, akanamusambanya ku gahato. Yaje gutabaza inshuti ye iza kumukura aho kwa Hakimi

Nubwo uwo mugore atigeze atanga ikirego cyuzuye, ubushinjacyaha bwahisemo gutangiza dosiye, buvuga ko bufite ibimenyetso bihagije.

Umwunganira wa Hakimi, Me Fanny Colin, yavuze ko icyemezo cyo kumugeza mu rukiko nta shingiro gifite, kandi ko bazakomeza gukoresha inzira zose z’amategeko kugira ngo gikurweho.

Icyemezo cya nyuma kizafatwa n’umucamanza mu byumweru biri imbere. Iyo cyemezo cyemejwe, Hakimi ashobora kwisanga mu rubanza ruremereye.

Previous Post

Umunyamakuru Ishimwe Ricard wa SK FM arafunzwe

Next Post

Matata wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC yahunze igihugu

Next Post
Matata wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC yahunze igihugu

Matata wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC yahunze igihugu

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved