Umunyamakuru Ishimwe Ricard ‘Umutasi’ ukorera Radiyo ya SK FM, yiyongereye ku bantu bafunzwe bazira amafaranga batanzweho ubwo bajyaga kureba umukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri.
Ishimwe Ricard yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga.
Umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi yatangaje ko ku wa Kane Ricard yitabye ubushinjacyaha bwa gisirikare, nyuma y’uko yari amaze kuva mu kazi.
Yavuze kandi Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) biciye muri Mutesi Scovia uruyobora rwamaze kumushakira umwunganizi mu mategeko wo kumufasha.
Ishimwe Ricard yatawe muri yombi yiyongera ku bandi bantu icyenda bafunzwe bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’iriya dosiye.
Aba barimo umunyamakuru Ndayishimiye Rugaju Reagan usanzwe ari umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Mugisha Frank ‘Jangwani’ uvugira abafana ba APR FC.




