• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Umugabo yishe mugenzi we amuteye icyuma mu mutima

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 1, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye ahita apfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Rutsiro, afunzwe akekwaho kwica ateye icyuma mu mutima mugenzi we w’imyaka 42, afatirwa mu gihuru aho yarimo agerageza kwihisha.

Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Rugamba mu ijoro rya tariki 31 Nyakanga 2025.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yahamije aya makuru, avuga ko icyo bapfuye kitaramenyekana.

Ati “Nibyo koko Nzabarinda yishwe atewe icyuma mu mutima, barimo basangira inzoga nyuma baterana amagambo, icyo bapfuye ntikiramenyekana, yafashwe arafungwa mu gihe iperereza rigikomeje.”

SP. Twajamahoro yakomeje avuga ko buri gihe Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda urugomo n’amakimbirane cyane cyane birinda kunywa inzoga z’inkorano, usanga ziba intandaro y’urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku birato bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Previous Post

BDF yahujwe na BRD

Next Post

Ukraine: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko

Next Post
Ukraine: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko

Ukraine: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved