• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: RIB yataye muri yombi umunyerondo wafatanyije n’abandi bagabo babiri gutobora iduka ry’umuturage

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 31, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye ahita apfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro hafungiye abagabo 3 barimo umunyerondo witwa Ndungutse w’imyaka 35, bakurikiranyweho gutobora butiki y’umucuruzi Habyarimana Gilbert ukorera kuri santere y’ubucuruzi yo kwa Shuni iri mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro.

Umwe mu bacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi yavuze ko, mu rwego rw’imicungire myiza y’ibicuruzwa byabo, bashyizeho irondo ry’umwuga rirara muri iyi santere y’ubucuruzi ribicunze.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Nubwo irondo ryari iry’umwuga rinarimo inyangamugayo ariko uriya Ndungutse yavugwagaho ingeso y’ubujura, gihamya itaraboneka, bamwe bakavuga ko abeshyerwa, bamurekeramo.

Ati: “Umunsi we wa 40 wageze ubwo yari akuriye iri rondo ry’umwuga, yumvikana n’abajura basanzwe bakorana, bigeze saa sita n’igice z’ijoro abwira bagenzi be ngo bajye kurya arabasigariraho, bagiye ahamagara abo bajura bafatanya gutobora iyo butiki yari ashinzwe kurinda, bayikuramo ibicuruzwa byinshi birimo umuceri na kawunga.’’

Yongeyeho ati: “Bagenzi be baje bakomezanya irondo ibyibwe byamaze kugenda, arabajijisha bakorera mu kindi gice kitari icyari cyibwemo. Mugitondo nyiri butike aje arebye asanga bayitoboye bayisahuye, atanga amakuru abanyerondo barahamagazwa, basubiramo uko ijoro ryagenze, bakeka uwo wari umuyobozi wabo Ndungutse, atazuyaje arabyemera anavuga abo bafatanyije.”

Undi mucuruzi wo muri iyi santere y’ubucuruzi wavuganye na Imvaho Nshya yagize ati: “Birababaje cyane kubona umuntu nk’uriya bagenzi be bari bizeye bakamugira umuyobozi wabo ari we uhindukira akabatenguha, agakorana n’abajura kandi yagombye kuba bandebereho.

Byaduhaye isomo ryo gufata izindi ngamba ku bicuruzwa byacu, ntitwizere ngo irondo rirahari, tugashyiraho uburyo bwo kurigenzura kuko turangaye gato twazabura byinshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda yabwiye ko hafashwe abagabo 3, uwo munyerondo Ndungutse, Ntahontuye Saidi w’imyaka 43 na nkundimana Jean d’Amour w’imyaka 20, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Ati: “Bagifatwa uwo munyerondo yahise yemera ko yafatanyije n’abajura bari bagambanye, bacukura iyo butiki mu gicuku yohereje bagenzi be kurya ngo arasigara abacungiye.”

Yakomeje agira ati: “Mu nama twahise dukoresha abacuruzi b’iyi santere y’ubucuruzi, twabasabye kugira bamwe muri bo bajya bagenzura imikorere y’abanyerondo bashyizeho, ntibagende ngo baryame umugondorajosi, bibwire ko abanyerondo bose bashyizeho ari inyangamugayo.”

Yavuze ko iyi ngeso itari iherutse muri uwo Murenge kubera ko, uretse uyu wabaciye mu rihumye nubwo yari asanzwe anuganugwaho ubujura, atarafatwa, ubusanzwe iri rondo ry’umwuga rikorera kuri iyi santere y’ubucuruzi n’amarondo y’abaturage, yose yakoraga neza.

Yasabye abanyerondo kuba inyangamugayo, anasaba cyane cyane urubyiruko kudashakira ubukire mu by’abandi, icyiza ari ukwiteza imbere bishingiye ku gukoresha imbaraga n’ubwenge mu byiza, kuko nk’umusore w’imyaka 20 kwishora mu bujura bishobora kumukururira gufungwa igihe kirekire ubusore bwe bukamupfira ubusa bwagombye kumubera isoko y’ubukire.

Yavuze ko n’ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye zo guhashya ubu bujura, ku bufatanye n’aba bacuruzi n’inzego z’umutekano, hakaba hanakomeje gushakishwa ibyibwe kuko byo n’ubu bitaraboneka.

Previous Post

RIB yataye muri yombi Umunyamakuru wigize umwavoka akajya kuburanira umuntu

Next Post

RURA yafatiye ibihano MTN kubera serivisi mbi

Next Post
RURA yatumijeho MTN ngo isobanure ibya serivisi zayo zitari gukora neza

RURA yafatiye ibihano MTN kubera serivisi mbi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved