• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Huye: Abasore 9 bibaga abantu bitwaje ibyuma n’imihoro batawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 30, 2025
in Amakuru
0
Huye: Abasore 9 bibaga abantu bitwaje ibyuma n’imihoro batawe muri yombi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye yatangaje ko yataye muri yombi abasore icyenda bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage birimo ubujura butobora inzu, gutega abantu bakabambura ibyabo, ibikorwa bakora bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma ndetse n’amatindo.

Berekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa wa 30 Nyakanga 2025, bivugwa ko ari abo mu Mirenge ya Gishanvu na Ngoma yo muri ako Karere.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Amakuru avuga ko aba bakekwa, bajyaga batega abantu mu ishyamba riri munsi y’irimbi rya Ngoma, riherereye mu Kagari ka Ngoma bava cyangwa bajya ahitwa i Mpare bakabumbura ibyo bafite birimo amasakoshi, telefone, amafaranga n’ibindi, naho abandi bakaba bakekwaho ibyaha byo gutobora inzu mu Murenge wa Gishamvu, Akagari ka Nyakibanda mu Mudugudu wa Byimana no mu nkengero zaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko abafashwe byavuye mu bufatanye n’abaturage, aho abafashwe ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwo rwatangiye kubakoraho iperereza.

Ati “Turashimira abaturage bamaze kuzamura umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha mu kurwanya abanyabyaha bazonga iterambere n(umudendezo w’abaturage.”

CIP Kamanzi, yakomeje aburira abagifite ibitekerezo byo kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage guhinduka, kuko Polisi itazabihanganira.

Previous Post

Uganda: Uwiyitaga umujenerari wa UPDF akarya abanyamahanga amamiliyari yatawe muri yombi

Next Post

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025

Next Post
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved