• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kwamamaza inzoga n’ikizira! Kenya yafashe ingamba zikarishye mu kurwanya ibiyobyabwenge

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 30, 2025
in Amakuru
0
Kwamamaza inzoga n’ikizira! Kenya yafashe ingamba zikarishye mu kurwanya  ibiyobyabwenge
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kenya yazamuye imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu buryo bwemewe n’amategeko, iva kuri 18 ijya kuri 21y’amavuko

Mu byasobanuwe nk’ingamba zigamije kurwanya ikoreshwa rikabije ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu gihugu.

Related posts

Itorero ADEPR ryambuye inshingano abayobozi 35 nyuma y’uko bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Itorero ADEPR ryambuye inshingano abayobozi 35 nyuma y’uko bahamijwe ibyaha bya Jenoside

March 19, 2026
Camp Kigali: Abanyeshuri batunguwe no kubona umunyeshuri w’imyaka 16 abyariye mu ishuri

Camp Kigali: Abanyeshuri batunguwe no kubona umunyeshuri w’imyaka 16 abyariye mu ishuri

March 19, 2026

Uretse kongera imyaka yemewe mu matageko yo kunywa inzoga, Leta yashyizeho amategeko akomeye abuza ahantu hatandukanye gucururizwa cyangwa kunywerayo inzoga ndetse no kuzamamaza birahagarikwa.

Ni ibikubiye mu mabwiriza yasohowe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge aho muri Kenya (National Authority for the Campaign Against Alcohol and Drug Abuse- Nacada) .

Ayo mabwiriza avuga ko ubu nta muntu uri munsi y’imyaka 21 y’amavuko wemerewe kunywa inzoga cyangwa kwinjira ahacururizwa inzoga, yaba ari kumwe n’umuntu mukuru cyangwa atari kumwe na we.

Agaragaza ko kandi ahantu hatandukanye harimo ahahurira abantu benshi nk’ahategerwa amamodoka, ibibuga by’imyidagaduro, amavuriro, ahategerwa imodoka, sitasiyo za lisansi na gari ya moshi hatemerewe gucururizwa inzoga.

Ati “Nta cyamamare, umukinnyi wa siporo, umunyamakuru, cyangwa undi muntu uzwi wemerewe kwamamaza, guteza imbere cyangwa gushishikariza abantu kunywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge.”

Muri urwo rwego, ibigo bikora inzoga ntibizongera gutera inkunga cyangwa kwitirirwa amakipe ya siporo, amarushanwa cyangwa shampiyona.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Kipchumba Murkomen,yasobanuye ko aya mategeko mashya ari mu mugambi mugari wa politiki y’igihugu igamije gukumira, guhangana no kugenzura ikoreshwa ry’inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima.

Ati “Twese hamwe twashyize hamwe imbaraga zo kurwanya ingaruka mbi ziterwa ni inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima mu gihugu cyacu.”

Iyi politiki ije mu gihe Kenya ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye muri iki gihugu giherereye muri Afurika y’Uburasirazuba, bwagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu bafite hagati y’imyaka 15 na 65 akoresha ibiyobyabwenge.

Inzoga zikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 3.2 naho itabi rikoreshwa na miliyoni 2.3.

Bwagaragaje ko kandi hari abana batangira gukoresha itabi bafite imyaka itandatu.

Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, umwe muri 11 akoresha nibura ikiyobyabwenge kimwe, cyane cyane inzoga, itabi n’urumogi.

Previous Post

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bubatse bafite ibyago byinshi byo kugira indwara yo kwibagirwa kurusha ingaragu

Next Post

Uganda: Uwiyitaga umujenerari wa UPDF akarya abanyamahanga amamiliyari yatawe muri yombi

Next Post
Uganda: Uwiyitaga umujenerari wa UPDF akarya abanyamahanga amamiliyari yatawe muri yombi

Uganda: Uwiyitaga umujenerari wa UPDF akarya abanyamahanga amamiliyari yatawe muri yombi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved