• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Bushinwa: Umubyeyi uzajya abyara uzajya ahabwa ishimwe rya miliyoni ebyiri

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 29, 2025
in Amakuru
0
U Bushinwa: Umubyeyi uzajya abyara uzajya ahabwa ishimwe rya miliyoni ebyiri
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Leta y’u Bushinwa irateganya ko buri mubyeyi uzajya ubyara umwana azajya ahabwa amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 2.1 mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kubyara nyuma y’uko abavuka bakomeje kuba bake.

Ni nyuma y’uko u Bushinwa bwari bwarashyizeho gahunda y’umwana umwe kuri buri muryango, mu myaka mirongo ine ishize ibyatumye iki gihugu, abaturage badakomeza kwiyongera ngo abato babe benshi, ahubwo umubare munini muri miliyari imwe na miliyoni 400 z’abatuye icyo gihugu bagakomeza kuba abakuze.

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Nyuma itegeko ryo kubyara umwana umwe ryakuweho, ubu imbaraga zishyirwa mu gukangurira imiryango kubyara.

Ikinyamakuru CCTV cyo mu Bushinwa cyatangaje ko ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa amafaranga akoreshwa mu Bushinwa Yuan 3600, (arenga Frw 700, 000) kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu akazajya atangwa ku mwaka.

Ayo mafaranga azafasha imiryango igera kuri miliyoni 20 mu kurera abana.

Intara nyinshi mu Bushinwa zatangiye gutanga ayo mafaranga mu gushishikariza abantu kubyara, amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 2,1 Frw ku mwana, bitewe n’akarere.

Imiryango ifite abana bavutse hagati ya 2022 na 2024 na yo ishobora gusaba guhabwa igice kuri ayo mafaranga.

Muri Werurwe, Umujyi wa Hohhot uri mu majyaruguru y’u Bushinwa watangiye guha abawutuye bafite nibura abana batatu agera kuri miliyoni 20Frw ku mwana umwe.

Ibinyamakuru by’imbere mu Bushinwa bivuga ko igiciro cyo kurera umwana cyazamutse muri icyo Gihugu, aho nko kurera umwana kugeza agize imyaka 17, bishobora gutwara asaga miliyoni 110Frw

Previous Post

Maroc igiye kurega abasifuzi barimo n’abanyarwanda babiri basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Next Post

Mifotra yatanze ikiruhuko rusange kuwa 1 Kanama 2025

Next Post
Mifotra yatanze ikiruhuko rusange kuwa 1 Kanama 2025

Mifotra yatanze ikiruhuko rusange kuwa 1 Kanama 2025

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved