• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Maroc igiye kurega abasifuzi barimo n’abanyarwanda babiri basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 29, 2025
in Amakuru
0
Maroc igiye kurega abasifuzi barimo n’abanyarwanda babiri basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), rigiye gutanga ikirego mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), rirega abasifuzi barimo Mukansanga Salima na Umutesi Alice basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Nigeria yatsinze Maroc ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore, inegukana igikombe ku nshuro ya 10.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ubwo amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 ku munota wa 80, rutahizamu wa Maroc ukinira Nantes yo mu Bufaransa, Imane Saoud, yateye ishoti rigana ku izamu rikora ku kuboko kwa myugariro wa Nigeria, Demehin Oluwatosin.

Abafana ba Maroc bagize ngo ni penaliti igiye kubacungura, ariko umusifuzi Antsino Twanyanyukwa ukomoka muri Namibia yemeza ko yawukoze atabishaka nyuma yo gusuzuma neza amashusho yo kuri VAR.

Nyuma yo kutemera ubu buryo bwa Maroc, ku munota wa 87 yahise itsindwa igitego cya gatatu kuri penaliti, biyibuza kwegukana Igikombe cya Afurika cyari cyabereye iwayo.

Kubera aya makosa bikekwa ko yakozwe kuri uyu mukino, FRMF igiye kurega abasifuzi bari kuri uyu mukino cyane cyane abo kuri VAR bari bayobowe na Mukansanga Salima ukomoka mu Rwanda.

Abandi basifuzi ni Umutesi Alice na we w’Umunyarwandakazi ndetse na Tabara Mbodji ukomoka muri Senegal bari abasifuzi bo ku ruhande.

Abasifuzi basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Previous Post

RURA yatumijeho MTN ngo isobanure ibya serivisi zayo zitari gukora neza

Next Post

U Bushinwa: Umubyeyi uzajya abyara uzajya ahabwa ishimwe rya miliyoni ebyiri

Next Post
U Bushinwa: Umubyeyi uzajya abyara uzajya ahabwa ishimwe rya miliyoni ebyiri

U Bushinwa: Umubyeyi uzajya abyara uzajya ahabwa ishimwe rya miliyoni ebyiri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved