Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali yuzuye itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw].
Iki gikorwa cyabereye i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, cyitabiriwe kandi n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.
“Zaria Court Kigali” ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa. Irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.
Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yari yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri.











