• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Juma Jux n’umugore we baritegura kwibaruka imfura yabo [Amafoto]

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 25, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Juma Jux n’umugore we baritegura kwibaruka imfura yabo [Amafoto]
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Juma Jux n’umugore we akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Priscilla Ajoke Ojo, bagaragaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’amezi make bakoze ubukwe.

Ni ubutumwa aba bombi batambukije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bifashishije amafoto agaragaza Priscilla Ajoke Ojo atwite inda y’imvutsi.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Ubu butumwa bwakiriwe neza n’ibyamamare binyuranye birimo Alliah Cool, Peter wamamaye muri P Square, Diamond n’abandi benshi bagaragaje ko bashimishijwe n’iyi nkuru.

Juma Jux n’umugore we bakoze ubukwe muri Mata 2025, ubu bukaba bwarabereye muri Nigeria icyakora agenda akora n’ubundi bunyuranye bwo kwakira inshuti ze.

Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo yari mu rugendo rw’akazi. Jux mu 2024 ni bwo yerekanye uyu mukobwa nyuma yaho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.

Aba bombi batandukanye ku mpamvu zitamenyekanye. Inkuru yo gutandukana kwabo yahamijwe n’uko muri Mata 2024, Juma yagaragaye asomana n’Umunyamideli Huddah Monroe mbere yo gukundana Priscilla.

Jux yakundanye n’abandi bakobwa barimo Vanessa Mdee batandukanye uyu mugore agashakana na Rotimi, banamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Imani wavutse mu 2023 n’umuhungu witwa Seven wo muri Nzeri 2021.




Previous Post

Amakuru mashya: Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya

Next Post

Musanze: Ikamyo yakoze impanuka igonga abantu 6

Next Post
Musanze: Ikamyo yakoze impanuka igonga abantu 6

Musanze: Ikamyo yakoze impanuka igonga abantu 6

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved