• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umugabo wari wariyemeje gutungwa n’inzoga gusa yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 24, 2025
in Amakuru
0
Umugabo wari wariyemeje gutungwa n’inzoga gusa yapfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Muri Thailand, umugabo ufite imyaka 44 yapfuye nyuma yo kumara ukwezi kose ahagaritse kugira ifunguro iryo ari ryo ryose yafata, ahubwo akiyemeza gutungwa n’inzoga gusa.

Uwo mugabo yapfuye azengurutswe n’amacupa y’amavide abarirwa mu magana yashizemo inzoga, kuko ngo yari amaze ukwezi kurenga nta kindi kintu ashyira mu nda ye, uretse inzoga gusa.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu cyumweru gishize, nibwo abakozi b’ikigo cya Siam Rayong Foundation gikora ibikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’imiryango ifite ibibazo bitandukanye harimo n’ubukene, kikabaha ubufasha butandukanye yaba kubaha amikoro, kubagira inama n’ibindi, bahamagawe mu rugo rw’uwo mugabo wari utuye ahitwa i Ban Chang mu Karere ka Rayong kugira ngo baze bamufashe kuko afite ikibazo.

Abakozi b’icyo kigo bahuruzwa, babwirwaga ko uwo mugabo basabwa kuza gufasha, yagize ikibazo cya ‘seizure’ kirangwa n’ubwonko bwanze gukora uko bisanzwe, bije mu buryo butunguranye, bikajyana no guhinduka kudasanzwe kw’imyitwarire ye, ndetse ko yatakaje ubwenge ku buryo atarimo kumenya aho ari.

Ikibabaje, abo baje gutabara, bageze mu rugo rw’uwo mugabo witwaga Thaweesak Namwongsa, basanga amaze gupfa, nyuma bakurikiranye amakuru ye, bamenya ko ari umugabo wari umaze iminsi micyeya atandukanye n’umugore we, ariko akaba afite umwana w’umuhungu w’ingimbi w’imyaka 16 babanaga mu nzu.

Uwo mwana niwe wabwiye abo bari baje gutabara ko Namwongsa yari amaze ukwezi kurenga atunzwe n’inzoga gusa. Umunsi umwe atashye avuye ku ishuri, ngo yasanze Se aryamye ku gitanda cye, ariko ameze nabi, atazi aho ari, yatakaje ubwenge, igitanda cye kizengurutswe n’amacupa menshi yamazemo inzoga.

Abaje gutabara basanze umugabo yapfuye, ariko hari akanya gato kanyura hagati y’ayo macupa y’inzoga yari amukikije, bishoboka ko ari ko yakoreshaga yinjira cyangwa asohoka mu nzu asubira ku gitanda cye, mu gihe yari akibishobora.

Umuhungu yabwiye Polisi mu gihe yari ihageze ije gukurikirana uko urupfu rw’uwo mugabo rwagenze, ko yatekeraga Se ibyo kurya buri munsi uko yabaga avuye ku ishuri, ariko akanga kurya na kimwe, ku buryo yatunzwe n’inzoga gusa mu kwezi kurenga.

Yemeza ko nta yindi ndwara azi umubyeyi we yarwaga, kandi ntiyerura ngo avuge ko yaba yarahungiye mu nzoga kugira ngo yiyibagize ibya gatanya yari avuyemo n’umugore we, ariko bikekwa ko guhungabana kw’amarangamutima ye, bivuturutse kuri uko gutandukana n’uwo bashakanye ari byo byamuteye gusimbuza ibyo kurya inzoga gusa, yibwira ko zashobora kumutunga.

Inzobere mu by’imirire, zivuga ko mu nzoga habonekamo ibyitwa ‘calories’, ariko nta ntungamubiri umuntu akenera ngo abeho neza zirimo. Ibyo rero bituma, kunywa inzoga gusa, zigasimbuzwa amafunguro yose, bishyira ubuzima mu kaga, harimo kubura intungamubiri zikenewe, kwangirika k’umwijima. Ubundi ngo kunywa inzoga byagombye kuba mu rugero nk’uko bishimangirwa n’inzobere mu by’ubuzima.

Previous Post

Rusizi: Umugabo w’imyaka 57 yafatiwe mu rugo rw’umuturanyi we ari kuhashinga imisaraba

Next Post

Jado Max na William Kadu bagiye kwerekeza kuri radiyo nshya y’umushoramari Arstide Gahunzire

Next Post
Jado Max na William Kadu bagiye kwerekeza kuri radiyo nshya y’umushoramari Arstide Gahunzire

Jado Max na William Kadu bagiye kwerekeza kuri radiyo nshya y'umushoramari Arstide Gahunzire

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved