• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamonyi: Ikamyo yabuze feri igonga abantu 12

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 22, 2025
in Amakuru
0
Kamonyi: Ikamyo yabuze feri igonga abantu 12
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ikamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Muhanga yakoreye impanuka ku iteme rya Kayumbu riherereye mu Karere ka Kamonyi, igonga abantu bari bahahagaze bategereje imodoka zibatwara, umwe ahita apfa abandi 11 barakomereka.

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2025, mu masaha ashyira saa saa moya z’umugoroba, mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira, ho mu Karere ka Kamonyi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Truck Shanx yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga yageze hafi y’ikiraro cy’umugezi wa Kayumbu, ikarenga umuhanda, ikagonga ibyuma bikikije ikiraro kirangirika irakomeza igonga n’abantu bari ku muhanda bategeje imodoka zibatwara, hahita hapfamo umuntu umwe, abandi 11 barakomereka.

Ababonye iyi mpanuka iba bavuze ko iyo kamyo yari iya sosiyete ikora sima ikorera mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi modoka ari na byo byayiteye kurenga umuhanda ikagonga abantu.

Ati “Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kabgayi na ho abakomeretse bajyanwe ku Bitaro bya Remera Rukoma abandi bajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.”

Previous Post

Hagiye gushyirwaho amarerero y’abana mu bigo byose bya Polisi mu gihugu

Next Post

RDC: Umusirikare n’umupolisi bishwe baciwe imitwe

Next Post
Umusore w’imyaka 20 yiyahuriye kwa Makuza

RDC: Umusirikare n'umupolisi bishwe baciwe imitwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved