• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

MINEDUC yasobanuye impamvu isomo rya ICT ryakuwe mu mashami yigishwa mu yisumbuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 21, 2025
in Amakuru
0
MINEDUC yasobanuye impamvu isomo rya ICT ryakuwe mu mashami yigishwa mu yisumbuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko mu mavugurura mashya aheruste gutangazwa isomo rijyanye no kwiga mudasobwa ryakuwe mu mashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bikazajya byigwa mu mashuri yihariye ku babyifuza.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku wa 20 Nyakanga 2025 Minisitiri Nsengimana yabajijiwe impamvu mu mavugurura yabaye ku mashami yigishwaga mu mashuri yisumbuye nta hantu hari ishami ririmo ubumenyi kuri mudasobwa (computer science).

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Minsitriri Nsegimana yasobanuye ko mu nteganyanyigisho ivuguruye ibijyanye na mudasobwa bizajya byigwa gusa mu isomo rihuriza hamwe ubumenyi ku by’ikoranabuhanga (ICT) rizajya ryigwa mu mashuri yose atari ishami runaka.

Ati “Twashyizeho ICT bose bigiramo ibijyanye n’ikoranabuhanga bakarigiraho ubumenyi. Ariko nko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yo bazakomeza kubyiga nko muri ‘Rwanda Coding Academy’. Aba biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bazajya biga bagire ubumenyi bw’ibanze ku birimo na mudasobwa bubategura kuba bazayikomeza muri kaminuza.”

Aho yavuze ko mu mashuri yisumbuye ubu isomo rya mudsobwa nk’ishami rizaba ryigirwa gusa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no muri kaminuza nk’uko bisanzwe.

Ati “Mu mashuri yisumbuye ushaka kwiga mudasobwa azajya ajya mu mashuri ya ‘coding’ tuzayongera abe menshi mu gihe ari byo bahisemo kwiga.”

Abize amasomo ya siyansi bazajya biga ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa ku buryo abakeneye gukomeza kuyiga nk’ishami muri kaminuza bazabasha kubikora nta nkomyi.

Ministiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje impamvu isomo rya mudasobwa ryakuwe mu mashami yo mu mashuri yisumbuye

Previous Post

Nyepi Celebrations: Mobile Internet Turned Off For Bali’s New Year

Next Post

Nyamasheke: Abaturage batwitse bagenzi babo babashinja kwiba amafaranga

Next Post
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we

Nyamasheke: Abaturage batwitse bagenzi babo babashinja kwiba amafaranga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved