Impanuka y’ubwato yahitanye ba mukerarugendo bagera kuri 37 abandi baburirwa irengero mu Majyaruguru ya Vietnam.
Ubwo bwato bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Ha Long, ahantu hakunzwe gusurwa n’abakerarugendo ndetse bikavugwa ko abenshi baguye muri iyi mpanuka ari abanegihugu bari baturutse mu Murwa Mukuru, Hanoi, baje kwishimira isozwa rya ’weekend.’
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko byagoranye gutabara abantu kubera imvura nyinshi, gusa abagera kuri 11 bamaze gutabarwa.
Umutangabuhamya yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ahagana Saa Munani z’amanywa, ikirere cyatangiye kwijima cyane kubera imvura nyinshi ivanze n’inkuba, bigakekwa ko ibi byagize uruhare mu gutuma ubu bwato burohama.
Aka gace gakunzwe gusurwa n’abakerarugendo benshi kubera ibirwa byinshi bigakikije, aho mu 2019 kari kasuwe na miliyoni enye.




