Ikigo Meta gifite urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, WhatsApp na Instagram, cyasabye imbabazi nyuma yo kubika Minisitiri w’Intebe wa Leta ya Karnataka mu Buhinde kandi ari muzima.
Tariki ya 15 Nyakanga 2025, Minisitiri w’Intebe wa Karnataka, Siddaramaiah, yakoresheje ururimi rwa Kannada, atangariza kuri Facebook ubutumwa buvuga ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’umukinnyi wa filimi, B. Saroja Devi, uherutse gupfa.
Abashatse kumenya ubutumwa bwa Siddaramaiah mu Cyongereza, bifashishije ikoranabuhanga ry’ubusemuzi rya Facebook, rigaragaza ko uyu muyobozi ari we wapfuye.
Ubutumwa bwahinduwe bugira buti “Minisitiri w’Intebe Siddaramaiah yapfuye ejo hashize, icyamamare cyavugaga indimi nyinshi, umukinnyi mukuru B. Sarojadevi. Yasuye umurambo we, amuha icyubahiro bwa nyuma.”
Umuvugizi wa Meta yatangaje ko iki kigo cyakemuye ikibazo cyatumye ubutumwa bw’uyu muyobozi busemurwa nabi, anabisabira imbabazi.
Yagize ati “Twakemuye ikibazo cyari cyatumye ubutumwa buhindurwa nabi mu rurimi rwa Kannada. Turasaba imbabazi ku byabaye.”
Siddaramaiah ubwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ikoranabuhanga rya Meta ari “ikintu gishobora guteza ibyago”, kwangiza imyumvire no gutuma abaturage batakaza icyizere.
Yagize ati “Ibi ni uburangare budashobora kwihanganirwa, cyane cyane ku bigo bikomeye nka Meta. Ubusemuzi nk’ubu bushobora kuyobya abaturage no kubashora mu kwibeshya bikomeye.”
Hashize amezi make na bwo Meta isabye imbabazi nyuma y’aho abakoresha Instagram benshi babonye amashusho y’urugomo, nyamara hari hanzwe uburyo buyakumira.




