• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Umugore yishe umugabo we

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 19, 2025
in Amakuru
0
Rubavu: Abantu bane bakekwaho kwica Umukecuru bamuciye umutwe batawe muri yombi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 40 bari bamaze iminsi batabana kubera amakimbirane, aho yasanzwe ku buriri aryamye yapfuye ariko hanze y’inzu huzuye amaraso.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko ho mu Mudugudu w’Isangano, mu ijoro rya tariki 18 Nyakanga 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE dukesha aya makuru ndetse avuga ko iperereza rikomeje.

Ati “Amakuru y’ibanze yagargaje ko yapfuye ahagana saa Tanu z’ijoro, inzego zishinzwe umutekano zahageze, zihita zitangira iperereza ry’ibanze ku mugore batabanaga kubera bafitanye amakimbirane waba wamukubitishije kuko uyu wapfuye yabanaga n’abana be gusa. Harakekwa umugore batabanaga kubera bari bafitanye amakimbirane, wanahise atabwa muri yombi.”

SP. Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo avamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, rimwe na rimwe bikaba byabyara urupfu.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Umugore wa nyakwigendera afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi.

Previous Post

Presidential Train Now Available For Jakartans Traveling To Bandung

Next Post

Kayonza: Umukazana yarumye Sebukwe ugutwi agukuraho

Next Post
Kayonza: Umukazana yarumye Sebukwe ugutwi agukuraho

Kayonza: Umukazana yarumye Sebukwe ugutwi agukuraho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved