• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 17, 2025
in Amakuru
0
Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere, akamuha inshingano muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.

Mu Ugushyingo 2022 nibwo Gatabazi yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Perezida Kagame yavuze ko yahagaritswe kubera amakosa arimo gukoresha imyanya arimo agashyira igitutu ku bandi, mu nyungu ze bwite.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Kuva icyo gihe kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025 ubwo yagirwaga Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Gatabazi nta zindi nshingano yigeze ahabwa.

Gatabazi yagizwe Komiseri n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gatabazi yagaragaje ko yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere.

Ati “Ntewe ishema no kugushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’icyizere wongeye kungirira cyo gukorera igihugu nka Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi.”

Yakomeje avuga ko “Niyemeje kuzuza izi nshingano ndangwa n’ubunyangamugayo n’umwete, byubakiye ku buyobozi bwawe bw’intangarugero n’icyerekezo gisobanutse ukomeje gushyiraho mu nyungu z’Abanyarwanda bose. Imana ibahe umugisha hamwe n’Abanyarwanda bose.”

Gatabazi ahawe izi nshingano nshya nyuma y’uko mu bihe bitandukanye yagiye asaba imbabazi, akizeza ko niyongera kugirirwa icyizere amakosa yakoze atazayasubira.

Uretse kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi yakoze izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Previous Post

Ngororero: Gitifu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17

Next Post

Indonesia Is Bringing Free Wi-fi To More Than 1,000 Villages This Year

Next Post

Indonesia Is Bringing Free Wi-fi To More Than 1,000 Villages This Year

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved