• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamagabe: Umunyeshuri waruri gukora ikizamini cya Leta yafatanywe icyuma avuga ko ari bugitere umuntu nibarangiza ikizamini

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 16, 2025
in Amakuru
0
Nyamagabe: Umunyeshuri waruri gukora ikizamini cya Leta yafatanywe icyuma avuga ko ari bugitere umuntu nibarangiza ikizamini
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yafatanywe icyuma ku ishuri ahari kubera ibizamini bya leta, avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2025, aho amakuru akomeza avuga ko bikimenyekana inzego z’umutekano zari aho zagerageje kukimwambura, ariko we agashaka kuzirwanya, ariko aza kugeraho aratuza.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Abazi uyu mwana bavuze ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge, ibyo baheraho bakeka ko ari byo byaba byamuteye iyi myitwarire mibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uyu munyeshuri yafashwe afite icyuma ku mukandara

Ati “Yafatanywe icyuma yari yambariyeho kiri ku mukandara, akaba anacyekwaho kuba gukoresha ibiyobyabwenge.”

SP Habiyaremye, yakomeje avuga ko ikibazo cy’uyu munyeshuri kirimo gukurikiranwa, kugira ngo hamenyekanye neza igitera imyitwarire y’uyu munyeshuri.

Uyu munyeshuri yahise ajyanwa kuri Polisi, Agashami ka Kigeme aba ariho akorera ikizamini ndetse byanzurwa ko n’ikizamini cyo ku wa 16 Nyakanga uyu mwaka ari ho azagikorera kugira ngo hirindwe ko hari umuntu yazagirira nabi.

Previous Post

Akantu ku Kandi: Ingabire Victoire yahakanye ibyaha aregwa uko ari bitandatu

Next Post

Gatsibo: Umunyeshuri yaciye ikizamini cya Leta akijugunya mu bwiherero

Next Post
Gatsibo: Umunyeshuri yaciye ikizamini cya Leta akijugunya mu bwiherero

Gatsibo: Umunyeshuri yaciye ikizamini cya Leta akijugunya mu bwiherero

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved