Mu iburanisha ry’urubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hongeye kwitswa cyane ku munyamategeko w’Umunya-Kenya wifuzwaga na Ingabire ariko akaba yarimwe uburenganzira n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Ingabire Victoire Umuhoza uri kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, akurikiranyweho ibyaha bitandatu.
Uyu mugore uvuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, yavuze ko mu mwirondoro we hongerwamo ko afite abana batatu kandi akaba ari n’umunyapolitiki.
Me Gatera Gashabana yavuze ko hari ibibazo bari bagaragarije Urukiko byakemutse ariko avuga ko hari n’Ikibazo cy’umwunganizi cyo kitakemutse ndetse agaragaza n’ikibazo cyo kuba Ingabire kuri ubu adafite uko avugana n’umuryango we uba hanze y’u Rwanda.
Gashabana yavuze ko kuba yaburana adafite abanyamategeko yifuza bishobora kumugiraho ingaruka kandi ko byaba ari ukwirengagiza ibiteganywa n’amategeko.
Ingabire Victoire Umuhoza yahise abwira Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yemeye kuburana nubwo hari amategeko yirengagijwe.
Ati “Nemeye kuburana ariko uburenganzira bwo kuburana nunganiwe hari ingingo zirengagijwe kuko Urugaga rw’Abavoka rwanze gutanga uburenganzira ku munyamategeko wagombaga kunyunganira.”
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse aherutse kuvuga ko yakiriye ubusabe bwa Me Osiemo wo muri Kenya, asaba ko yahabwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda igihe gito kugira ngo yunganire Ingabire Victoire.
Ati “Uriya mwavoka yaratwandikiye adusaba kubona uburenganzira bw’agateganyo bwo kunganira Ingabire, atubwira ko ari umukiliya we, aranabitugaragariza mu ibaruwa ye yatwandikiye. Mu mategeko imikorere y’abavoka ku Isi, habamo icyo bita ihame rya magirirane [réciprocité] kugira ngo wemererwe gukorera mu kindi gihugu ni uko icyo gihugu na cyo kiba cyemerera abavoka b’icyo gihugu gukorera mu cyanyu.”
Aha, Me Nkundabarashi yavuze ko atari ko bimeze kuri Kenya, kuko yo itemerera abavoka bo mu Rwanda gukorerayo, bityo ko ukurikije iryo hame rya magirirane n’u Rwanda ubu rwahisemo kutemerera abavoka bo muri Kenya gukorera mu Rwanda.
Ingabire yahakanye ibyo aregwa
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bitandatu ari byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.
Abajijwe niba yemera ibyaha akurikiranyweho, Ingabire Victoire yabihakanye, avuga ko ari umubyeyi, Umunyarwanda kandi akaba n’umunyapolitiki bityo ko atakwifuriza inabi u Rwanda.
Ingabire yahise atanga inzitizi z’uko urubanza rutakwakirwa kuko yagejejwe imbere y’urukiko habayeho kwivanga kw’abacamanza mu mikorere y’Ubushinjacyaha kandi bihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Yavuze ko yarezwe ku byaha bifitanye isano n’urubanza rumaze imyaka ine abaregwa batawe muri yombi kandi abakekwaho bakaba bamaze umwaka baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali.
Yavuze ko icyo gihe na we yahamagajwe akabazwa ariko Ubushinjacyaha bukabona atari ngombwa ko areganwa n’abandi, bityo ko kuba agejejwe imbere y’urukiko nyuma y’imyaka ine byaba biturutse ku kwivanga kw’abacamanza.
Gatera Gashabana yavuze ko hari hashize imyaka itatu Ingabire Victoire Umuhoza abajijwe kuri ibyo byaha aregwa, dosiye yoherezwa mu Bushinjacyaha busanga atari ngombwa kurega Ingabire.
Yavuze ko ingingo ya 106 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha yashingiweho, igaragaza ibintu bitatu by’ingenzi birimo ububasha Urukiko rufite bwo guhamagaza abantu cyangwa ibyitso mu rubanza, mu gihe rusanze hari ibimenyetso bigushinja rutegeka ko hakorwa iperereza.
Yavuze ko kuba Urukiko rwarategetse Ubushinjacyaha gukora iperereza rutategetse ko ahita afungwa nk’uko bwahise bubigenza.
Iyo ngingo kandi yavuze ko isuzumwe neza usanga inyuranye n’ibiteganywa n’itegeko Nshinga mu ngingo zirimo iya 3, 29, 145.
Yavuze ko Ingabire atakabaye yaragejejwe mu Rukiko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hashingiwe kuri iyo ngingo ya 106, ari itegeko rikurikizwa kandi nta rirarisimbura.
Ubuhagarariye yavuze ko Umunyamategeko iyo abonye ingingo zibusanya cyangwa zivuguruzanya ajya kuregera Urukiko rw’Ikirenga, bigasuzumwa kandi kuri iyo ngingo bikaba bitarakozwe.
Yavuze ko inzitizi zitangwa nta shingiro zifite kuko Urukiko atari rwo rwategetse ko Ingabire Victoire akurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe kuko biri mu bubasha by’Ubushinjacyaha.
Yerekanye ko icyo Urukiko rwategetse Ubushinjacyaha ari ugukora iperereza ryimbitse kandi rwagendeye ku biteganywa n’itegeko.
Yashimangiye ko nta kwivanga kwabayemo bityo ibivugwa n’uruhande rw’uregwa nta gaciro bikwiye guhabwa.
Urukiko rwategetse ko inzitizi zatanzwe zizasuzumirwa hamwe n’impamvu zikomeye z’Ubushinjacyaha burega Ingabire Victoire Umuhoza.




