• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ruhango: Imirimo yo kuvugurura kwa Yezu Nyirimpuhwe yatangiye [Amafoto]

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 15, 2025
in Amakuru
0
Ruhango: Imirimo yo kuvugurura kwa Yezu Nyirimpuhwe yatangiye [Amafoto]
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Imirimo yo kuvugurura Ikibaya cy’Amahoro ahazwi nko ‘Kwa Yezu Nyirimpuhwe’, giherereye muri Diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi Gatorika ya Ruhango, mu Karere ka Ruhango, yaratangiye nyuma y’igihe kirenga ukwezi giharitswe by’agateganyo gusengerwamo.

Muri Gicurasi 2025 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwahagaritse by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, ibikorwa by’amasengesho ngarukakwezi, byaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe, kubera ko hatari hujuje ibisabwa.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Icyo gihe, RGB yamenyesheje Diyosezi ya Kabgayi ibyo igomba gukora kugira ngo Ikibaya cy’Amahoro cyongere gusengerwamo birimo gutanga ubwisanzure ku bahasengera, bashakakirwa imbuga yo guparikaho ibinyabiziga, gutandukanya inzira y’abamanyamaguru n’ibinyabiziga, ndetse no gushaka ahantu hatuje abanyantegenke bashobora gukurikiranira isengesho batuje.

Mu gusubiza ibi, ubuyobozi bw’Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, bwatangije ibikorwa byo kuvugurura ahasengerwaga no kuhongera bagamije kubahiriza ibyo basabwe na RGB, no kongera umutekano w’imbaga y’abakirisitu bahagana.

Umuyobozi w’Umusigire w’Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Dominique Ngendahayo Tumaine, avuga ko ku wa 7 Nyakanga, 2025 ari bwo imirimo yo gutunganya ibyasabwe na RGB yatangiye.

Biteganyijwe ko bazakora umuhanda urenga metero 500 uzajya unyuramo imodoka zazanye abantu, zikazenguruka munsi y’ikibaya, zikomereza muri pariki iri kubakwa, kugira ngo zitandukane n’abantu.

Ati ‘‘Abatugana bagomba kugira ubwisanzure, abantu bakagira aho banyura, n’imodoka aho ziherera. Hari umuhanda uri kubakwa uzaturuka kuri kaburimbo, akamunuka, ukanyura munsi y’ikibaya ugana kuri parikingi, yatangiye kubakwa mu isambu ya Diyosezi, bikaba byitezwe ko bizatanga umutekano uhagije.’’

Padiri Tumaine yakomeje avuga ko ibi bizaherekezwa no gushyiraho ‘écrans géants’ hirya no hino ahasengerwa zigera kuri enye, kugira ngo zifashe abantu kureba ibibera mu kibaya, zikazafasha abanyantege nke baje kuhasengera n’abandi bose batabasha kureba imbere ahari guturwa igitambo cy’ukarisitiya.

Ati ‘‘Akandi gashya karimo, ni uko tuzashyiramo écrans za rutura imwe ikazajya muri kiliziya ya Paruwasi ya Ruhango, ahazajya abanyantegenke nk’abasaza, abagore batwite n’abandi, indi ijye ku rwinjiriro rugari, ireba hanze, indi muri parikingi, iya kane ikazajya ahandi hazaba ngombwa.’’

Yakomeje avuga ko kandi ko hazanashyirwaho uburyo bwo kurinda umutekano hakoreshejwe ‘cameras de surveillance’ zifata ibihabera byose bikanoza umutekano.

Padiri Tumaine, yaboneyeho gusubiza abibazaga ibyo kugura ubutaka n’abaturage baturiye Ikibaya cy’Amahoro, avuga ko byabaye bihagaze muri iki gihe , kuko aho gushyira ibyangombwa byasabwe na RGB ho hahari, ariko yongeraho ko uko imyaka izagenda iza ubundi butaka buzakenerwa muri gahunda yo kunoza kurushaho icyi cyanya.

Ibikorwa by’amasengesho yo mu Kibaya cy’Amahoro mu Ruhango, byatangiye mu 1991, ubu hakaba hamaze kuba ahantu habera ubukerarugendo nyobokamana hagendwa n’abantu b’imihanda yose, haba mu Karere no ku Isi, aho kuri cyumweru cya mbere cy’ukwezi haba hateraniye abasaga ibihumbi 100.




Previous Post

Gasabo: Akabari kafashwe n’inkongi y’umuriro – Amafoto

Next Post

Indonesia’s Largest Fleet Of Taxis Teams Up To Beat Ride-hailing Apps

Next Post

Indonesia's Largest Fleet Of Taxis Teams Up To Beat Ride-hailing Apps

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved