• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nta gitekerezo cyo gushaka afite! Inkuru itangaje y’umusaza w’i Gatsibo ugize imyaka 74 akiri imanzi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 14, 2025
in Amakuru
0
Nta gitekerezo cyo gushaka afite! Inkuru itangaje y’umusaza w’i Gatsibo ugize imyaka 74 akiri imanzi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ndungutse Balthazar ni umusaza w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo mu burasirazuba bw’igihugu. Avuga ko mu buzima bwe atigeze akora imibonano mpuzabitsina, nta mugore yigeze ndetse adateganya no kumushaka.

Mu kiganiro Ndungutse yagiranye na TV1 yavuze ko ubu buzima abayeho abushobozwa na Bikiramariya nubwo atihaye Imana.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ati “Ndi imanzi, iyi mpeta nambaye ni iya Bikiramariya. Nasezeranye na Bikiramariya ubudahemuka. Nta mugore nigeze.”

Abajijwe niba adateganya gushaka umugore, Ndungutse yavuze ko bitamushishikaje kuko atari igikorwa cy’ubucuruzi, yongeraho ati “Ntabwo nigeze nshaka umugore narabirahiriye.”

Yabajijwe niba atajya agira uko yigenza igihe ashatse gukora imibonano mpuzabitsina, nawe ati “Reka reka […] inkumi ndazibona zincaho ariko rero ntabwo nigeze ngira icyifuzo cy’abagore.”

Umunyamakuru yamubajije niba adafite uburwayi butuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina, undi abyamaganira kure.

Ndungutse ati “Ndi muzima, nonese ubwo urabona ndi umupfu? […] Abantu barabivuga ariko ntabwo ndi ikiremba, ndi muzima.”

Ndungutse Balthazar yavuze ko yavutse ari umwe ku buryo yasigaye mu mitungo y’iwabo, ari naho aba kugeza uyu munsi.

Previous Post

Uganda: Abanyarwanda bane bafunzwe bakekwaho kwica umuntu

Next Post

Rutsiro: Abantu bataramenyekana bibye Ibendera ry’Igihugu

Next Post
Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye ahita apfa

Rutsiro: Abantu bataramenyekana bibye Ibendera ry’Igihugu

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved