• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 80 warumaze iminsi 2 yaraguye mu bwiherero yakuwemo akiri muzima

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 13, 2025
in Amakuru
1
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 80 warumaze iminsi 2 yaraguye mu bwiherero yakuwemo akiri muzima
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Nyiramisago Anastasie w’imyaka 80, wo mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi 2 ashakishwa n’umuryango we uvuga ko wamubuze utazi aho ari, yasanzwe mu bwiherero bwari bumaze umwaka urenga budakoreshwa yaraguyemo, abukurwamo akiri muzima.

Umuturanyi wabo witwa Nambajimana Victor, yavuze ko ubusanzwe uyu mukecuru abana n’umuhungu we n’umukazana we, aho bamwubakiye iruhande rw’inzu yabo.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ubwo uyu muhungu we yari amaze iminsi yaragiye mu kazi akora ko kubaza imbaho, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, uyu mukecuru yagiye ababwiye ko hari aho agiye kuvumba inzoga, ntibamubaza byinshi, agiye ntiyagaruka.

Ati: “Umukazana we yaramutegereje ntiyaza, abonye bwije aratubwira nk’abaturanyi dutangira gushakisha, turamubura turataha.

Mu gitondo twatanze amakuru mu nzego z’ubuyobozi, n’abaturage barayahanahana dutangira gushakisha mu mashyamba, abandi ku kiyaga cya Kivu n’ahantu hose haba hari ibyobo, inzu zitabamo abantu n’imiferege, twibaza niba yarishwe cyangwa yaratashye yasinze, n’intege nke akagwira nk’umukingo agapfa.”

Avuga ko umunsi wose wo ku wa 4 tariki 10 Nyakanga bakomeje gushakisha bagaheba nanone bagataha. Bukeye ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga na bwo bazinduka bashakisha ari benshi cyane.

Ati: “Twari abaturage b’Imidugudu 2 yose dushakisha, tureba ko twabona umurambo we. Igice cyari cyanyuze ku muryango remezo wari umaze umwaka urenga udakora, umwuzukuru we wari mu banyuze ku bwiherero bwawo bwari bumaze uwo mwaka urenga budakoreshwa, bwarasenyutse hasigara utubari gusa n’ibiti bike byari bibutinze ngo ihene zitazagwamo, arasakuza ngo abonye intoki z’umuntu urimo zikabakaba hejuru.”

Avuga ko induru zavuze abantu bose bagahurura berekeza kuri ubwo bwiherero, babona umuntu ufashe kuri ibyo biti byabwo akabakaba ngo azamuke,babona ni we, bahita bamufasha kuzamuka bamukuramo ari muzima.

Nambajimana ati: “Uretse amaguru yari yaratangiye kubyimba, yakuwemo nta gikomere afite. Kubera ko n’ubusanzwe atavuga menshi, twagerageje kumubaza uburyo yabugezemo, ntiyadusobanurira byinshi, ariko avuga ko yahanyuze ataha bugorobye, yasomye ku gacupa, agiye kwahira ibyatsi asanzwe yahira iruhande rw’ubwo bwiherero atazi ko utubabari tubutinze twashaje, adukandagiyeho agira ngo turakomeye ahita agwamo.”

Avuga ko ubwo bwiherero bwa metero 6 yabugeranyemo inkoni yari yitwaje, yanyoye inzoga, agezemo ayoberwa ibimubayeho ariko akumva ari mu nda y’Isi, akajya yumva abantu imusozi bavuga akabura imbaraga zo kubahamagara, akoresha iyo nkoni, agenda acukura aho ashinga ikirenge buhoro buhoro azamuka, bimara iminsi 2 yose.

Undi muturanyi wabo ati: “Ubu ameze neza, nubwo wabonaga afite igihunga ariko yaganirijwe, arahumurizwa, ubwo bwiherero bukorwa neza n’ibiti bikomeye, kuko ibyari biriho mbere abana bari barabitahijemo inkwi kimwe n’ibyari bibwubatse.

Hashyizwe ikimenyetso ngo hataba hagira undi uhagwa bukazubakwa neza iyi santarali niyongera gufungurwa n’umuryango remezo ukongera kuhakorera.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ruharambuga, Ntagayisha Claude, yashimiye abaturage bafatanyije kumushakisha agakurwamo akiri muzima, akomeje kwitabwaho ngo niba hari n’ihungabana yahagiriye ahumurizwe.

Yanasabye ko ubwo bwiherero bufungwa neza hirindwa indi mpanuka bwateza ku babunyuraho batabizi, ko n’ahandi hose hashobora guteza ibibazo, nk’ibyobo, ibizu bitabamo abantu n’ahandi hose nk’abana bagwa bakinira hagateza impanuka, cyangwa bashobora gutwara ubuzima bw’abakuze, hafungwa hatarateza impanuka.

Ati: “Ni amahirwe adasanzwe kubona umukecuru nk’uriya, w’imyaka 80 amara iminsi 2 yaraguye mu bwiherero ntibihite bimenyekana, agakurwamo akiri muzima, twarashakishije ahantu hose nta wari uzi aho ari, akaba nta gikomere kindi afite.”

Arakomeza ati: “Twafashe ingamba zo kugira amakenga ku hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga hose, ahagomba gufungwa tukahafunga kugira ngo, nko muri ibi bihe by’ibiruhuko abana bakina cyane tutaba twagira uwo tuhatakariza.’’

Isoko: Imvahonshya

Previous Post

Women in Politics: Urgency of Quota System For Women In Regional Elections

Next Post

Urukiko rwategetse ko umugabo wafashe umwana w’imyaka 6 ku ngufu ashahurwa

Next Post
Urukiko rwategetse ko umugabo wafashe umwana w’imyaka 6 ku ngufu ashahurwa

Urukiko rwategetse ko umugabo wafashe umwana w'imyaka 6 ku ngufu ashahurwa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved