• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Karongi: RIB yataye muri yombi abaturage batanu bakekwaho kugira uruhare mu cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 12, 2025
in Amakuru
0
Karongi: Yishe mugenzi we amuziza Telefone
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abaturage batanu bakekwaho kugira uruhare mu cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 no kuzimanganya ibimenyetso.

RIB yatangaje ko aba baturage bose bafunzwe kuva tariki ya 5 Nyakanga 2025. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Munanira mu Mudugudu wa Gahigiro.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGUHE dukesha iyi nkuru ko ibyaha bakurikiranweho byakozwe mu minsi itandukanye.

Ati “Bariya bose bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso. [Hari] ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 mu gihe abandi bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, aho yamusambanyije tariki ya 1 Nyakanga 2025, mu gihe abandi bo bakoze icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso tariki ya 2 Nyakanga 2025 ubwo bumvikanaga na Se w’umwana ko bamuha amafaranga ibihumbi 200 Frw kugira ngo basibanganye ibimenyetso akabyemera, nyuma bakarabya uwahohotewe.”

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwakora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso.

Inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera kuko gisigaye ari n’icyaha kidasaza.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yakozwe ikaba isigaje kohererezwa Ubushinjacyaha.

Gusambanya umwana ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho igifungo kiva ku myaka 20 ariko ntikirenze imyaka 25.

Ni mu gihe icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, icyaha giteganwa n’ingingo ya 245 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Igifungo cyacyo kiva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Previous Post

Gasabo: Umukozi wo mu rugo arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14

Next Post

Women in Politics: Urgency of Quota System For Women In Regional Elections

Next Post

Women in Politics: Urgency of Quota System For Women In Regional Elections

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved