• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi barenga 200 ba RCS

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 11, 2025
in Amakuru
1
Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi barenga 200 ba RCS
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi 219 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) barimo ACP Dr. George Ruterana wari umuyobozi w’ishami ryarwo rishinzwe ubuzima.

Itangazo rya RCS ryasohotse kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025 ntabwo rigaragaza impamvu ACP Dr. Ruterana na bagenzi be birukanywe, gusa ikizwi ni uko Umukuru w’Igihugu yirukana abakozi iyo bakoze amakosa akomeye.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Iri tangazo rigaragaza kandi ko Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru CP Jean Bosco Kabanda, ACP Camille Gatete, ACP Salim Munana Mugisha na ACP Emmanuel Nshoza Rutayisire.

Umukuru w’Igihugu yasezereye abandi bofisiye bakuru 10 bo muri RCS, ba ofisiye bato 14, abasuzofisiye ndetse na ba Warder 60, asubiza mu buzima busanzwe umunani, anasezerera babiri.

CSP Moses Ntawiheba, CSP John Dusa na CSP Micheal Kamugisha bazamuwe mu ntera, bahabwa ipeti rya ACP (Assistant Commissioner), SSP Beatrice Uwamahoro, SSP Olivier Mukantabana, SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza na SSP Emmanuel Hillary Sengabo wabaye Umuvugizi wa RCS bahabwa ipeti rya CSP (Chief Superintendent).

Abofisiye bakuru 11 bafite ipeti rya SP bahawe ipeti rya SSP (Senior Superintendent), ba CIP batatu bahabwa ipeti rya SP (Superintendent), ba AIP 10 bahabwa ipeti rya IP (Inspector), ba Sergeant 62 bahabwa irya Senior Sergeant, ba Corporal 20 bahabwa irya Sergeant, naho ba Warder 77 bahabwa irya Corporal.

ACP Dr. George Ruterana ni umwe mu birukanywe muri RCS

Previous Post

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis rutegeka ko akomeza gufungwa burundu

Next Post

Rusizi: Umugabo w’imyaka 56 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 amushukishije ibiceri 200 Frw

Next Post
Rusizi: Umusore yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yapfuye haciyeho amasaha macye bamusanga mu giti yapfuye

Rusizi: Umugabo w'imyaka 56 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka 12 amushukishije ibiceri 200 Frw

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved