• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gatsibo: Umusore yishe Nyina wamubuzaga kurongora umugore baturanye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 10, 2025
in Amakuru
0
Gatsibo: Umusore yishe Nyina wamubuzaga kurongora umugore baturanye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo yo gukekwaho kwica nyina umubyara w’imyaka 60, amuziza ko amubuza gutereta umugore baturanye yari yarinjiye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Gihembe mu Kagari ka Rumuri mu Murenge wa Muhura.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umwe mu baturage yavuze ko uyu musore yari amaze igihe kinini yarinjiye uwo mugore ariko ngo akaba n’ubusanzwe yagaragazaga imyitwarire itari myiza.

Ati ‘‘Yari umuntu ubona ufite ikibazo bitewe n’imyitwarire itari myiza yamurangaga mu bandi, iby’uko yari yarinjiye uriya mugore byo birazwi cyane inaha kandi mama we ntabwo yari abimushyigikiyemo rero twabyutse dusanga yamwishe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, yemeje ko uyu musore hari umugore baturanye yari yarinjiye, umubyeyi we ntiyabimushyigikiramo, undi aho kugira ngo amwumvire ahubwo ahitamo kumwicisha umuhini.

Yagize ati “Umwana yishe nyina, ni umusore w’imyaka 25 yamwicishije umuhini avuga ko amubuza gutereta umugore yari yarinjiye baturanye. Ni umugore wibana yari yarinjiye umubyeyi we ntabimushyigikiremo, uyu munsi rero yamwicishije umuhini ariko yahise atabwa muri yombi.”

Gitifu Nayigizente yakomeje avuga ko kuri ubu uyu musore yatawe muri yombi na RIB.

Ati “Ubutumwa dutanga ni uko umuntu aramutse agize ikibazo yajya yegera ubuyobozi, turababwira ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa, nta muntu wemerewe kuvutsa ubuzima undi muntu. Buri wese akwiriye kubaha undi noneho ababyeyi bo bikaba akarusho.’’

Kuri ubu umurambo w’uyu mubyeyi wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa mu cyubahiro.

Previous Post

Muhanga: Abantu bane barimo n’abanyeshuri bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita ahasiga ubuzima

Next Post

Commentary: Why 2019 Indonesian Presidential Election is all about 2024

Next Post

Commentary: Why 2019 Indonesian Presidential Election is all about 2024

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved