• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we bibarutse

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 9, 2025
in Amakuru
0
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we bibarutse
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu w’ubuheta.

Ni umwana w’umuhungu bise Kwema Light FitzGerald nk’uko Clarisse Karasira yabitangaje yifashishije urukuta rwa Instagram kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, aho yagize ati “Twibarutse Kwema, ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema […]Iyi ni ifoto yacu ya mbere nk’umuryango wa bane. Imana ni iyo kwizerwa mu buryo buhebuje.”

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Ku wa 27 Kamena 2025 nibwo Karasira yatangaje ko agiye kwibaruka umwana wa kabiri. Icyo gihe yatangaje iyi nkuru yifashishije amashusho, yashyize hanze ari kumwe n’umugabo we n’umwana wabo bise Kwanda. Yayaherekesheje amagambo agaragaza ko ashimira Imana, imirimo iri kugenda ikora mu buzima bwe n’umuryango we.

Ati “Murebe ibyo Uwiteka yakoze! Bakundwa umuryango wacu uri kwaguka. Turitegura undi mwana vuba cyane. Uwiteka yakoze ibintu bidasanzwe kuri twe, natwe twuzuye ibyishimo.”

Kwema yaje akurikira Kwanda Krasney Jireh. Uyu yavutse mu ijoro rya tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.

Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubucuti bwabo butangira ubwo. Uko ubucuti bwabo bwarushagaho kwaguka, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Karasira yavuze ko yishimiye ko umuryango wabo wungutse undi mwana ubu ukaba wabaye uw’abantu bane

Previous Post

Umwavoka arakekwaho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Next Post

Bugesera: Abaturage babangamiwe na Mudugudu urara avuza induru bamubaza akavuga ko ari umwitozo aba ari gukora ngo arebe uko batabarana habaye ikibazo

Next Post
Bugesera: Abaturage babangamiwe na Mudugudu urara avuza induru bamubaza akavuga ko ari umwitozo aba ari gukora ngo arebe uko batabarana habaye ikibazo

Bugesera: Abaturage babangamiwe na Mudugudu urara avuza induru bamubaza akavuga ko ari umwitozo aba ari gukora ngo arebe uko batabarana habaye ikibazo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved