Polisi ya Kenya ikorera mu karere ka West Pokot kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025 yatangaje ko yataye muri yombi abanyamahanga 13 bakomoka mu bwoko bwa Wagisu muri Uganda bakekwaho kurya abantu no kubakuramo ingingo z’umubiri.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Khalif Abdulahi, yasobanuye ko itabwa muri yombi ry’aba bantu ryashingiye ku cyemezo cya Komite ishinzwe umutekano, yasabye ko abanyamahanga bakomoka mu Rwanda, u Burundi, Congo na Uganda bakorwaho iperereza ry’ibanze ku cyaha cyo kurya abantu.
Ati “Uyu munsi, inama ya Komite yo ku rwego rw’akarere ishinzwe umutekano yanzuye ko dukurikirana abanyamahanga bose baturuka mu Burundi, u Rwanda, Congo n’abo mu bwoko bwa Wagisu bakomoka muri Uganda, bose bakekwagaho uruhare muri iki cyaha gikomeye cyo kurya abantu no kubakuramo ingingo z’umubiri.”
Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ni byo byashingiweho mu guta muri yombi Abanya-Uganda 13 kuko byagaragaye ko ari bo bashobora kuba barariye abantu mu gace ka Bandera, Kapenguria na Makutano.
Khalif kandi yasobanuye ko Abanya-Uganda batawe muri yombi biyemerera ko bashimuse abantu, barabica, baranabarya.
Polisi yasobanuye ko yubaha ubufatanye bwa Afurika y’iburasirazuba n’ubwisanzure bw’urujya n’uruza, ariko ko inafite inshingano yo gukurikirana abanyabyaha mu gihugu.
Yatangaje kandi ko ubwo bafatwaga, abaturage b’urubyiruko bigaragambije basaba ko babahabwa bakabihanira, ndetse ngo banagerageje gutwika sitasiyo ya Polisi bari bafungiwemo ya Kapenguria, biba ngombwa ko bimurirwa ahandi.
Polisi yemeje ko yafatiye ahabonetse imirambo ibimenyetso bihagije, bityo ko bizapimwa n’inzobere kugira ngo ibisubizo bizaboneka bizashyikirizwe urukiko mu gihe urubanza ruzaba rwatangiye kuburanishwa mu mizi.
Yatangaje ko bazamara iminsi 21 muri kasho ya Polisi mu gace ka Kitale mu gihe hakomeje iperereza kandi ko abazahamwa n’ibyaha bazabiryozwa n’ubutabera.




