• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamonyi: Umwana na Nyina batawe muri yombi bakekwaho kwica Se

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 8, 2025
in Amakuru
0
Kamonyi: Umusaza yatahanye indaya imupfiraho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugore w’imyaka 37 n’umukobwa we w’imyaka 14 batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho urupfu rw’umugabo we ari nawe se w’uwo mukobwa.

Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo ku wa 7 Nyakanga 2025. Byabereye mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Marembo, mu Mudugudu wa Rugarama, mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2025.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Singuranayo Philippe w’imyaka 47 yitabye lmana, bikekwa ko yishwe akubiswe n’umugore we, Mukamabano Jeanne afatanyije n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 14.

Abageze ahabereye uru rugomo rwavuyemo urupfu bavuze ko basanganye nyakwigendera ibikomere ku mutwe, bigakekwa ko hari icyo bamukubise ku mutwe.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque, yatangaje ko urupfu rwabaye muri uriya muryango rwatunguranye kuko mu buzima busanzwe uru rugo rwabanaga neza.

Ati “Icyo bapfuye kugeza ubu ntikiramenyekana.”

Gitifu Munyakazi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, mu Karere ka Gasabo gusuzumwa, naho abakekwa mu kugira uruhare mu rupfu bo bajyanywe gufungirwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma mu gihe iperereza rigikomeje.

Uyu nyakwigendera yari afitanye abana batatu n’umugore we ukekwaho kumwica, afatanyije n’umwe mu bo babyaranye.

Previous Post

RDC: Abantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi ni bararegwa ubujura

Next Post

What You Need to Know About Sacred Balinese Dance: Sanghyang Jaran Dance

Next Post

What You Need to Know About Sacred Balinese Dance: Sanghyang Jaran Dance

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved