• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Musanze: Umugabo yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yishwe n’inzoga yanywaga atariye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 8, 2025
in Uncategorized
0
Musanze: Umushoferi yagonze umutandiboyi we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ryambabaje, w’imyaka 35, wari utuye mu Kagari ka Nturo, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, yasanzwe yapfiriye aho yari yacumbikiwe na mubyara we. Birakekwa ko yishwe n’inzoga nyinshi yakundaga kunywera mu nda nsa.

Amakuru avuga ko ku wa 6 Nyakanga 2025 yari yiriwe anywa inzoga mu tubari two mu isantere ya Gasyata.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Ku mugoroba w’iyo tariki, ngo inzoga zari zamurenze, ni bwo yacumbikiwe na mubyara we kugira ngo aruhuke, bukeye bategereza ko abyuka baraheba, bagiye kureba aho yaraye basanga yapfuye.

Umwe mu baturage yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ati “Uyu mugabo yari asanzwe akora imirimo y’ingufu nk’iy’ubwubatsi, ariko iyo atashye yanywaga inzoga zitandukanye zirimo urwagwa, imbutabuta, canarumwe n’izindi. Ejo bwo yari yazahaye cyane kuko yatashye bamurandase.”

Undi yagize ati “Hari ubwo yazaga atinze avuye mu kabari, akananirwa no kurya neza, ibyo na byo bishobora kuba byaramushegeshe. Nzi neza ko ejo hari aho yagiye mu bukwe bamuha ibyo kurya arabyanga. Abaturage dukwiye kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Nkurunziza Faustin, avuga ko atahamya nyirizina icyamuhitanye.

Yagize ati “Ni byo koko urupfu rwa Ryambabaje rwatunguranye. Ntitwemeza impamvu nyayo yatumye apfa, ariko amakuru y’ibanze yerekana ko yari yagiye mu kabari. Umurambo we wasanzwe mu cyumba yari yacumbikiwemo na mubyara we,.”

Yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.

Ryambabaje asize umugore n’abana babiri, abaturage bavuga ko urupfu rwe rwababaje benshi kuko yari akiri muto.

Previous Post

Meteo Rwanda: Iteganyagihe rya tariki 8 Nyakanga 2025

Next Post

Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

Next Post
Karongi: Yishe mugenzi we amuziza Telefone

Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved