• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Mvukiyehe wangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports, yatumiwe mu nama yo kuyiha ubufasha

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 7, 2025
in Uncategorized
0
Mvukiyehe wangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports, yatumiwe mu nama yo kuyiha ubufasha
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 2020 na 2023, akayivamo adacana uwaka na bamwe mu Bayovu yatumiwe mu nama idasanzwe y’iyi kipe igowe n’ibibazo by’ubukungu.

Mu ibaruwa yohererejwe, Mvukiyehe Juvenal yabwiwe ko atumiwe mu nama idasanzwe izahuza abayoboye Kiyovu Sports n’abafatanyabikorwa bayo ku wa Gatanu, tariki 11 Nyakanga 2025, aho ku murongo w’ibyigwa hazaba harimo kureba uko ikipe imeze ubu, kuganira ku iterambere rirambye n’ibindi bitandukanye.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Kugeza uyu munsi Kiyovu Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kuva mu mpeshyi ya 2024, kubera ibibazo ifitanye n’abari abakozi bayo yatandukanye nabo bitemewe n’amategeko bayireze.

Mu bihe bitandukanye abagiye basimbura Juvenal Mvukiyehe ku buyobozi bagiye bumvikana bavuga ko ibibazo byose ikipe ifite ariwe wabigizemo uruhare bavuga ko abenshi mu bayireze ibibazo byabo byavutse ku buyobozi bwe. Nubwo byari bimeze gutyo ariko hari n’Abayovu bavuze ko ari ngombwa ko yashyirwa hafi y’ikipe aho guhezwa.

Mvukiyehe Juvenal wahejejwe hanze mu Nteko Rusange yabereyemo amatora tariki 26 Gicurasi 2025, ntiyemererwe kwinjira aho yaberaga aheruka kumvikana avuga ko miliyoni hafi 157 Frw ikipe isabwa ngo ive mu bibazo ari amafaranga macye cyane.

Ibaruwa yose yandikiwe Juvenal Mvukiyehe

Kigali, kuwa 04 Nyakanga 2025

Amitié, Discipline, Victoire

Kuri Bwana Juvenal MVUKIYEHE

Impamvu: Ubutumire mu nama idasanzwe ya Kiyovu Sports Association

Bwana Juvenal MVUKIYEHE,

Tunejejwe no kubatumira mu nama idasanzwe izahuza Abayovu Bakuru, Abayoboye Kiyovu Sports mu bihe binyuranye n’Abafatanyabikorwa bayo izaba kuwa 5 tariki ya 11 Nyakanga 2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Hotel Chez Lando.

Umurongo w’ibyigwa:

1. Kubagezaho isura ya Kiyovu Sports uyu munsi

2. Kuganira ku iterambere rirambye rya Kiyovu Sports

3. Ibindi

Tubashimiye urukundo n’ubwitange mudahwema kugarariza umuryango wa Kiyovu Sports.

Dukemeze dufatanye kubaka Kiyovu ikomeye irangwa n’intsinzi no gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo.

Mugire amahoro

NKURUNZIZA David

OORTS ASSOCIATION

Kiyovu Sports Association, President

* AMITE DISCIPLINE

Previous Post

Umugore wa Bishop Gafaranga yarize arahogora nyuma yo gusohorwa mu rubanza ruregwamo umugabo we

Next Post

Nyanza: Umugabo yatemye mugenzi we bapfa umugore

Next Post
Nyanza: Umugabo yatemye mugenzi we bapfa umugore

Nyanza: Umugabo yatemye mugenzi we bapfa umugore

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved