Umuherwe Elon Musk yashinze ishyaka rye rya politiki, avuga rigamije kongera guha ubwisanzure Abanyamerika kuko ashinja abayobozi muri icyo gihugu gukoresha nabi umutungo wa rubanda nk’aho nta demokarasi ihaba.
Ni ishyaka ryashinzwe ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025 nk’uko Musk yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Uyu muherwe yashinje abayobozi muri Amerika gukoresha nabi umutungo w’abaturage, agasanga ibyo nta demokarasi irimo.
Ati “Mu bijyanye no gukoresha amafaranga nabi mu gihugu cyacu hari ugusesagura na ruswa. Bisa n’aho tuyobowe n’ishyaka rimwe ntabwo turi muri demokarasi. Uyu munsi dushinze ishyaka ‘America Party’ kugira ngo tubahe ubwisanzure.”
Elon Musk kandi yagaragaje ko ‘America Party’ ari ishyaka rizibanda ku nkingi zitandukanye abona Amerika ifitemo ibibazo zirimo kugabanya imyenda igihugu gifata, no kujyanisha igisirikare cya Amerika n’igihe mu gukoresha ubwenge buhangano.
Yavuze kandi ko rizibanda ku kwihutisha ikoranabuhanga cyane cyane mu gukoresha AI, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, gushyigikira ko abantu babyara abana benshi n’ibindi.
Elon Musk atangaje ibi nyuma y’umwuka mubi uri hagati ye na Perezida Donald Trump.
Musk amaze iminsi anenga umushinga w’ingengo y’imari ugabanya amafaranga ashyirwa muri gahunda yo gufasha abakene kwivuza (Medicaid) no kongera inguzanyo Amerika ihabwa.
Kuva uyu mushinga watangazwa wateranyije Donald Trump na Elon Musk, ndetse uyu mugabo ahita atangaza ko yavuye mu nshingano zo kuyobora ikigo DOGE yari yarahawe na Perezida.
Perezida Trump aherutse gutangaza ko ubutegetsi bwe buzareba niba bwakwirukana umuherwe Elon Musk ufite ibigo bikomeye birimo Tesla, Space X na X nyuma y’aho bagiranye aya makimbirane.




