Umwe mu baririmbyikazi wubatse izina rikomeye hano mu Rwanda Ishimwe Vestine wakoze indirimbo zitandukanye zigakundwa na benshi zo kuramya no guhimbaza imana Ari kwitegura ubukwe bukaba buzaba urwibutso rutazibagirana kuko bushobora kuberamo imurika ry’indirimbo ‘Emamnuel’yakoranye na Murumuna we Kamikazi Dorcas.
Ishimwe Vestine wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana afatanyije na Murumuna we Dorcas Ari kwitegura ubukwe ariko buzabanzirizwa n’umuhango kuwa gatandatu taliki 5 Nyakanga 2025 wo guhuza inshuti n’abavandimwe imiryango ndetse nabandi akaba azanamurikamo indirimbo ‘Emmanuel ‘ yakoranye n’umuvandimwe we DorcasĀ iyo mihango ikaba izabera mu ntare conference Arena.
Amakuru Ari gucicikana akaba avuga ko Dorcas na Vestine bazaha abaraho ibyishimo ndetse n’amashusho y’indirimbo ‘Emmanuel ‘ mbere y’uko ijya hanze.
Iyi ndirimbo nisohoka izaba ariyo yambere bashyize hanze umwe muribo yarashatse.Dorcas asoje amshuri yisumbuye naho Vestine we atangiye urugendo rwo kubaka rugo n’umukunzi we Idrissa Ouedraogo bamaranye igihe bakundana.
Ubukwe bwa Vestine na Idrissa Ouedraogo butegerejwe na benshi taliki ya 22 Kamena 2025 gusa zimwe mu nshuti za vestine zamukoreye ibirori byo gusezera ubukobwa bya (Bridal shower ) byaranzwemo ibyishimo ndetse no gusenga byatumye abona ko akunzwe mu muziki ndetse anizewe.
Aba bavandimwe baherutse gukorana indirimbo yitwa ‘yebo’ imaze kurebwa nabarenga miliyon 10 kurubuga rwa YouTube mugihe kingana n’amezi abiri gusa.





