• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Musanze: Umugabo w’imyaka 53 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11 asize umugore we mu nzu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 1, 2025
in Amakuru
0
Musanze: Umwana w’umwaka umwe yasanzwe mu ishyamba bamutabye igice cyo hasi basize umutwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abaturanyi n’umuryango w’umwana w’imyaka 11 bivugwa ko yasambanyijwe n’umugabo w’imyaka 53 barasaba ko hatangwa ubutabera, kuko ngo yamukoreye ihohoterwa rikabije.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ukekwa ho icyaha yatawe muri yombi, mu gihe umwana yajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ababonye Evelyne (izina yiswe) bwa mbere bavuga ko atashoboraga gutambuka kubera ibikomere, ndetse bamwe bahise bamufata mu maboko.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star dukesha iyi nkuru ati: “Umwana mureba nabonaga yarize. Ubwo bamuhagurukije ngo ‘Haguruka tugende’, mbona ntashobora no kugenda. Mpita nongera nikubita hasi. Nasanze umwana bamwicaje ari kumwe n’abantu benshi.”

NIYONZIMA Cyprien, umugabo w’imyaka 53 utuye mu mudugudu wa Nyagasenyi, Umurenge wa Kinigi, ni we ucumbikiye umuryango wa Nadine, umubyeyi wa Evelyne. Abaturanyi n’umuryango w’uyu mwana bavuga ko ari we wamuhohoteye.

Umwe mu baturage yagize ati: “Turababaye, tubabajwe n’uriya mudamu! Ababaje kubera ko umugabo we yagiye guhohotera uruhinja kandi amufite. Uzi gusiga ibiryo, ukajya kurya ibitaraguhaza?!”

Undi ati: “Bakimara kubimbwira, igikoma narindi kunywa cyahise kinanira, ikinya cyaturutse mu maguru kirazamuka. Aha hari umwana, uriya yazaga mu rugo bakaganira. Nahise mubwira nti uziko (Evelyne) bamufashe ku ngufu?! Aratabaza!”

Evelyne ubwe yavuze uko byamugendekeye.

Yagize ati: “Narindi kunywa igikoma mu nzu, umugabo araza, ngiye kuvuza induru ahita amfunga umunwa, ahita anterura anjyana mu buriri bwanjye, ahita andyamaho, arambwira ngo sinzabivuge. Yarankomerekeje nkajya ndamubwira ngo mvaho, akanga.”

Abaturage basaba ko uyu mwana yahabwa ubutabera, uwabikoze akabibazwa.

Umwe yagize ati: “Abantu bafata abana ku ngufu baba… ikindi yabikoze abigambiriye. Njyewe ndasaba ko bamuhana bihanukiriye ku buryo n’undi watekereza gufata umwana yarebera ho.”

Hari n’abasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukekwa na we niba arengana, arenganurwe.

Umwe yagize ati: “Umubyeyi ni nk’undi, bakurikirane uwo mugabo n’uwo mwana, nibimufata bamuhane bikwiriye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Gahunzire Landourd, yavuze ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi ndetse yashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo hatangwe ubutabera.

Yagize ati: “Mu Murenge wa Kinigi habonetsemo icyaha cyo gusambanya umwana ku gahato, cyakozwe n’umugabo witwa Cyprien. Twabimenye mu ma saa yine, nyuma yo kubimenya hari icyo tugomba gukora nk’ubuyobozi bw’ibanze, ni ugukurikirana uwakoze icyaha.”

Uyu mwana w’imyaka 11 yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, mu gihe ukekwaho kumusambanya ari umugabo wubatse w’imyaka 53.

Previous Post

Turikiya: Imidugudu ine yafashwe n’inkongi y’umuriro

Next Post

Ubuyobozi bwa RAB bwanyuranyije imvugo imbere ya PAC ku mikorere y’ikigo kizajya gituburirwamo abana b’amafi

Next Post
Ubuyobozi bwa RAB bwanyuranyije imvugo imbere ya PAC ku mikorere y’ikigo kizajya gituburirwamo abana b’amafi

Ubuyobozi bwa RAB bwanyuranyije imvugo imbere ya PAC ku mikorere y’ikigo kizajya gituburirwamo abana b’amafi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved