Inkongi ikomeje guca ibintu muri Turikiya. Ubu abaturage bo mu midugudu ine no mu duce tubiri dutandukanye mu Burengerazuba bw’Intara ya Izmir muri Turikiya bamaze guhungishwa, mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’inkongi yacyibasiriye.
Minisitiri Ushinzwe Amashyamba muri Turikiya, Ibrahim Yumakli, kuri uyu wa 30 Kamena 2025 yavuze ko iyi nkongi imaze iminsi ibiri, yaraye ikwirakwizwa n’umuyaga ku muvuduko wo hejuru igera mu bice bya Kuyucak na Doganbey byo mu Ntara ya Izmir.
Nubwo uwo muyaga wari ku muvuduko w’ibilometero biri hagati ya 40 na 50 ku isaha, abantu barenga 1000 bafashijwe na za kajugujugu, imodoka zabugenewe n’imashini zagenewe kuzimya inkongi, bagerageje guhangana n’icyo kiza.
Ikibuga cy’Indege cya Izmir Adnan Menderes na cyo cyamaze gufungwa kubera uwo muriro. Amwe mu mashusho agaragaza ibintu byakomeye aho abantu benshi bagaragara bifashisha imashini zuzuye amazi, za kajugujugu na zo ziri kuyanyanyagiza, umwotsi wabuditse ku misozi itandukanye yo muri icyo gice.
Inkongi ya mbere yagaragaye ku wa 29 Kamena 2025, mu turere twa Seferihisar na Menderes na two two mu Ntara ya Izmir. Yakwirakwiye cyane bigizwemo uruhare n’umuyaga wari ku muvuduko wa kilometero 117 mu isaha.
Abantu bo mu duce dutanu two mu Karere ka Seferihisar bamaze guhungishwa. Abo mu gice cya Urkmez bo basabwe gutema ibiti kugira ngo birinde ko iyo nkongi yakomeza gusakara no kwirinda ko yafata inyubako zabo.
Indi nkongi yagaragaye mu gice cya Gaziemir, giherereye mu bilometero 13 uvuye muri Izmir rwagati.
Yakomeje kwaguka ku buryo bitekerezwa ko na yo ishobora gufata igice kibarizwamo inganda cya Otokent.
Mu myaka yashize ibice byegereye inkombe z’inyanja muri Turikiya byakunze kwibasirwa n’inkongi. Na bwo Intara ya Izmir yagaragayemo inkongi zikomeye.
Byose biterwa n’ubushyuhe budasanzwe bugaragara muri iki gice. Abahanga bavuga ko bifitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe.
Ni ikibazo kiri no mu Burayi bw’Amajyepfo. Mu Bufaransa na bwo inkogi yafashe mu bice bya Corbieres. Aha ubushyuhe bwageze kuri 40°C.
Abaturage bo muri ibyo bice bamaze guhungishwa. Mu Bugereki cyane cyane mu Majyepfo ya Athènes na bwo hagaragaye abantu bari kuzimya ishyamba ryariho rishya.
Abaturage bo muri Portugal cyane cyane mu bice bya Lisbonne na bo bamaze guhabwa integuza ko isaha n’isaha bakwimurwa.









