• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Hari gushakisha umurambo w’umusore warohamye mu cyuzi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 29, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Hari gushakisha umurambo w’umusore warohamye mu cyuzi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe n’Inzego bafatanya barimo gushakisha Umurambo wa Niyonshuti Michel, warohamye mu Cyuzi cya Rugeramigozi.

Iyi mpanuka y’amazi bikekwa ko yahitanye Niyonshuti Michel yabaye ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald,yavuze ko Niyonshuti Michel w’imyaka 19 y’amavuko yazanye na bagenzi be babiri bageze ku nkombe z’Iki cyuzi, bahasanga Iradukunda Kevin w’Imyaka 20 y’amavuko bamusaba kubambutsa hakurya mu Murenge wa Shyogwe bavuye ku gice cy’Umurenge wa Nyamabuye.

Ati”Uwo musore witwa Iradukunda yari afite ubwato butoya bw’igiti bwasadutse abashyiramo, bageze hagati bararohama.”

Gitifu Nsengimana avuga ko batatu babashije kuvamo basigamo mugenzi wabo kugeza aya masaha inzego zatabaye zikaba zitarabona Umurambo we.

Yongeyeho ati”Twasabye abaturage gukumira abana n’abandi bantu bakuru baba bashaka kujya muri iki cyuzi kuko hari na bamwe bacyiyahuriramo.”

Nsengimana avuga ko iyi mpanuka y’amazi yahitanye Niyonshuti bayimenyesheje Inzego z’Umutekano za Polisi kugira ngo zihagere mu gitondo zirebe ko Umurambo wa Nyakwigendera uboneka.

Niyonshuti Michel ni mwene Gasana Dosantos na Muhorakeye Françoise batuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.

Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald avuga ko Iradukunda Kevin wari utwaye abo basore mu bwato bwasadutse yafashwe n’Ubugenzacyaha akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Nyamabuye.

Previous Post

Umutoza W’ikipe ya Chelsea atewe agahinda n’ibiri kubera mu gikombe cy’isi

Next Post

How The Premier League Became A Dream Destination For Young Brazilians

Next Post

How The Premier League Became A Dream Destination For Young Brazilians

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved