Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al-Nassr yatangaje ko impamvu atakinnye igikombe cy’isi cy’amakipe aruko yashakaga kuruhuka akitegura ikindi cy’ibihugu kizaba mumwaka wa 2026.
Ikirangirire muri ruhago gikomoka mu gihugu cya Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje ko impamvu atagaragaraye mu gikombe cy’isi cy’amakipe yashakaga kuba afashe akaruhuko akitegura bihagije ikizaba mu mwaka wa 2026 cy’ibihugu.
uyu mukinnyi aherutse gusinya amasezerano muri Al-Nassr azamugeza mumwaka wa 2027.
Cristiano Ronaldo yagize ati “nabonye ubusabe butandukanye bw’makipe ansaba kuza gukina igikombe cy’isi ariko ntago byakunze kuko numvaga nshaka kuruhuka nkitegura icyumwaka utaha.” Uyu mukinnyi yifuza gukina igikombe cy’isi cya gatandatu Ari mu ikipe y’igihugu cye ya Portugal.
Mu ikipe y’igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo amaze gutsindamo ibitego 138 akaba amaze gukina imikino 221, naho ikipe ya Al-Nassr akinira ubu amaze gutsinda ibitego 99 mu mikino 111 akaba afite intego yo gutsinda ibitego 1000 gusa kuva yatangira gukina ruhago amaze gutsinda 938.
Igikombe cy’isi cy’amakipe Kiri kubera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.





